Munyarubuga François uzwi ku izina rya Songambere ushinzwe ubukangurambaga mu bafana b’ikipe ya APR FC, aratangaza ko nk’abafana bashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba barabaguriye abakinnyi beza cyane kandi bari bakenewe.
Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye na Songambere kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, tumubaza byinshi nk’umwe mu bafana ba APR FC bayirambyemo, anaboneraho kutubwira ikipe y’ibihe byose kuri we 11 beza kuri we ba APR FC.
Songambere akaba yakomeje avuga ko nk’abafana biteguye gushyigikira ikipe umwaka utaha w’imikino, ndetse n’icyizere bayiha mu marushanwa nyafurika.