Munyarubuga François uzwi ku izina rya Songambere ushinzwe ubukangurambaga mu bafana b’ikipe ya APR FC, aratangaza ko nk’abafana bashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba barabaguriye abakinnyi beza cyane kandi bari bakenewe.
Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye na Songambere kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, tumubaza byinshi nk’umwe mu bafana ba APR FC bayirambyemo avugako we abona abakinnyi baguzwe n’ubuyobzi bwa APR FC aribo bari bakenewe.
Yagize ati” Nyuma y’uko ubuyobozi budutangarije abakinnyi baguzwe bashya, twe nk’abafana twarishimye cyane kuburyo dushimira ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda RDF n’ubwa APR FC budahwema gushaka uburyo bakubaka ikipe ikomeye ishimisha abafana kandi ifite intego zo kwegukana ibikombe”
Songambere yakomeje avuga ko bo nk’abafana bafitiye ikizere abakinnyi bashya ba APR FC ko byanze bikunze bazabageze ku ntego z’ikipe y’ingabo z’ingihugu ifite mu mikino mpzamahanga ya Afurika CAF Champions League
Yagize ati” Nkurikije abakinnyi baguzwe, mbona batanga ikizere cyo kuzageza APR FC ku ntego yayo, kuko ni abakinnyi beza bintoranwa mu Rwanda, kandi bakiri bato ndetse banashoboye.”
Songambere akaba yasoje avuga ko nk’abafana biteguye gushyigikira ikipe umwaka utaha w’imikino, ndetse n’icyizere bayiha mu marushanwa nyafurika.
Yagize ati” Twebwe nk’abafana nyuma y’uko ubuyobozi butuguriye abakinnyi beza, twiteguye kuba hafi y’ikipe tuyishyigikira twivuye inyuma muri shampiyona itaha ndetse no mu mikino mpuzamahanga yimirije imbere, n’ubwo icyorezo cya covid 19 kigihari arko twizeye ko kizaba cyarangiye kandi n’ubwo kitarangira ntibizatubuza gushyigikira ikipe yacu mu bishoboka byose”