Umunyamabanga wihariye w’umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu Mbabazi Olga, atangaza ko ikipe y’abanyarwanda APR FC ifite nikomeza kwitabwaho igahabwa n’imihigo izarenzeho itazagera mu amatsinda ya CAF Champions league ya Afurika gusa ahubwo izegukana n’igikombe.
Ibi Olga akaba yabitangaje mu rubuga twahariye abafana, ubwo twamubazaga icyo yaba yiteze ku ikipe y’abanyarwanda yavuguruwe nyuma y’uko umwaka wa shampiyona wa 2018-19 wari wabaye impfabusa ku ikipe y’ingabo z’igihugu.
Yagize ati: ”Umwaka wa 2018-19 wari umwaka w’agahinda kuri njye ndetse n’abakunzi ba APR FC muri rusange, gutsindwa n’amakipe mato ukagera aho unganya na Rwamagana City FC nibyo byanyeretse ko hakwiye kuba impinduka. Nagombaga kubabara kuko iyi kipe niyo impa ibyishimo ni APR FC gusa ishobora gutuma nibabaza nkavuga nti reka nemere mburare ariko igihumbi kimwe gusa mfite nzakishyure kuri stade njye kureba ikipe nihebeye.”
”Narababaye cyane ariko sinigeze ncika intege, amakipe menshi yaradutsinze ariko ntibyambujije kujya kuri stade yaba i Kigali ndetse no mu ntara, gusa n’ubwo ibyo byose byabaga ariko nizeraga ko ubuyobozi bwacu bwiza buzatanga igisubizo kandi bukagitanga ku gihe kandi gikwiriye.”
Nyuma y’impinduka zakozwe n’ubuyobozi bugahindura ikipe yatwaye shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe umukino n’umwe, Olga asanga uretse no kugera mu matsinda ahubwo iyi kipe APR FC ifite ubu nikomeza kwitabwaho cyane n’igikombe izakizana i Kigali.
Yagize ati: ”Iyi APR FC ndi kuyiha icyizere kinshi cyane, izagera mu matsinda, igere muri 1/2 nk’ibyo bakuru babo bakoze muri 2003 iharenge yewe n’igikombe tugitahane mu Rwanda. Birashoboka cyane kuko dufite abakinnyi beza, abatoza beza cyane, ubuyobozi bwiza, ahantu hose mu ikipe haradadiye, ni ubushake bugomba kuba hejuru ni nacyo nasaba abakinnyi, ntibatinye kandi bizere ko byose bishoboka.”
”Twebwe abafana turasabwa kuzaba hafi abasore bacu, ababishiboye kuzabaherekeza aho bazajya gukina hose, ikipe ikabona ko itari yonyine maze duhure n’abanyarwanda tuzasanga muri ibyo bihugu nabo baze dushyigikire ikipe yacu, abazasigara i Kigali bazasigare bayisengera kandi bayifatira iry’iburyo kugeza ubwo tuzagarukana igikombe.”