Semanyenzi Joselyne ni umufana w’imena ndetse ushinzwe imibanire myiza muri Kicukiro Fan Club, ubukombe mu matsinda y’abafana adahwema gushyigikira APR FC muri gahunda zayo zose.
Semanyenzi watangiye gufana APR FC mu buto ubwo yajyanwaga n’umubyeyi we kuri stades zitandukanye, yibuka byinshi byiza ndetse n’ibyamubabaje, ikiza ku isonga akaba ari umwaka wa 2018-19 wabaye impfabusa ku ikipe y’ingabo z’igihugu aho warangiye nta gikombe na kimwe yegukanye.
Nyuma y’uwo mwaka mu mavugurura yaje gukorwa harimo gusezerera abakinnyi 16 ndetse n’abatoza, hari abakinnyi bamwe na bamwe baguzwe mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20 yabanje gushidikanyaho nyuma bakaza kumutungura, aha akaba yagarutse kandi no ku musanzu w’abafana ba APR FC mu gufasha ikipe y’ingabo z’igihugu kugera ku ntego zayo z’umwaka utaha wa 2020-21 ari zo gutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions league.
Byose bikubiye mu kiganiro kirambuye cy’amashusho twagiranye: