Mupenzi Victor ni umufana wa APR FC guhera mu 1995, yibuka byinshi ku ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiye gufana akiri mu gihugu cy’u Burundi kugeza ubwo atashye mu Rwanda ikipe ikimuri ku mutima.
Muri byinshi yibuka byamukoze ku mutima harimo igitego Bokungu Ndjoli yatsinze Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga, icyo Gatete Jimmy yatsinze Ulinzi Stars muri Cecafa Kagame Cup acenze ikipe yose kuri Stade Amahoro, gusa ikiza mbere ya byose ni indege ya mbere APR FC yakodeshereje abafana bajya gutitiza umujyi wa Kinshasa maze bagaruka i Kigali basezereye FC Saint-Éloi Lupopo muri CAF Champions League ku bitego 2-1 byasangaga 2-0 yari yatsindiwe i Kigali mu mwaka wa 2007-08.
Ni mu kiganiro kirambuye cy’amashusho twagiranye