
Ku nkoramutima n’abayobozi ba APR FC Fan Clubs, abakunzi n’abafana ba APR FC bose, itangazamakuru ry’imikino ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, nimugire umutekano dukumira icyaha kitaraba buri wese aba ijisho rya mugenzi we dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa APR FC ndetse n’iry’ubuyobozi ndangaje imbere bushinzwe imigendekere myiza y’ikipe umunsi ku wundi (APR FC executive & management) tubifurije gusoza neza umwaka wa 2020 no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021, ari nako dukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
APR FC izaharanira gukomeza kubaha ibyishimo ibatura intsinzi iteka. Na none intego twiyemeje yo kugera kure hashoboka mu ruhando nyafurika no mu karere, intego iracyari yayindi kandi ku bufatanye uwo muhigo tuzawesa.
Abatoza n’abakinnyi ba APR FC bemera ko badufitiye umwenda uremereye w’uko bahushije intego, ngo si kera bazahigura umuhigo ibyishimo bisabe abakunzi b’umupira w’amaguru bose.

Turongera kwihanganisha imiryango yagize ibyago ikabura abayo (natwe nka APR FC twabuze abakunzi n’ abafana) Imana ibakire mu bayo.

Dusoje twongera gushimira ubuyobozi bukuru bw’Ingabo n’ubwa APR FC budahwema kudutera ingabo mu bitugu bugamije ko ikipe itanga ibyishimo.
Maj Gen Mubarakh Muganga
Umuyobozi wungirije