Umukinnyi ukina hagati wa APR FC, Butera Andrew wari umaze ukwezi kose atagaragara mu kibuga kubera imvune, yamaze gutangira imyitozo kandi ngo arumva ameze neza.
Butera yavuze ko yumva ameze neza gusa, yemeza ko ataragaruka neza ijana ku ijana. Ati: ubu ndumva meze neza, n’ubwo ntarabasha kugaruka neza ijana ku ijana kuburyo nakwiyambazwa mu mukino dufite kuri uyu wa Gatnu, gusa ndizera ko umukino utaha nzaba meze neza kuko nubundi najyaga nora imyitozo buhoro buhoro.
Butera Andrew yavunikiye mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Champions league, ubwo bakinaga na Cub Africain muri Tunisia. Icyo gihe Butera ntiyashoboye no kurangiza iminota 90 y’umukino, kuko yaje gusimburwa na Nshuti Savio ku munota wa 64′
Umva ikiganiro twagiranye na Andrew Butera