Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umuyobozi wa Ferwafa Bwana Olivier Nizeyimana yoherereje APR FC ubutumwa bw’Umuyobozi wa FIFA yageneye ikipe ya APR F.C ubutumwa bwo gushimira APR F.C nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona
Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ubutumwa yageneye APR F.C yagize ati
“Zurich, ku ya 27 Kamena 2022
Twishimiye APR FC
Ni ibyagaciro kenshi cyane kuba ikipe ya APR F.C yaregukanye igikombe cya shampiyona 2021/22 mu Rwanda! Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane APR F.C
Ibi ntabwo byari kugerwaho iyo hataza kuba gushyira hamwe, gukora nk’ikipe, ishyaka n’ubwitange, ibi nibyo buri muntu wese uri mu ikipe yishimira. Ndagusaba kugeza ubutumwa bwanjye ku muntu wese wagize uruhare mu byagezweho.
Mu izina ry’umuryango wose w’umupira w’amaguru, mboneyeho umwanya wo kugushimira na Federasiyo yawe ku musanzu wanyu mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange.
Nizeye kuzongera kubonana namwe vuba”