Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Umuyobozi wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe

kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakomezaga imyitozo yitegura umukino wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Bugesera.

Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yakurikiranye imyitozo yiyi kipe abereye umuyobozi dore ko adahwema kuyiba hafi mu buryo bwose.

APR F.C yitegura umukino wo kuri iki Icyumweru ikaba yakoze imyitozo itegura imyitozo ya nyuma igomba kuba kuri uyu wa Gatandatu mbere yo guhura  n’ikipe ya Bugesera mu karere ka Bugesera ku Cyumweru.

M’ubutumwa yageneye iyi kipe yabibukije ko intego y’ikipe itajya ihinduka ari ugutsinda bagahora ku gasongero kandi ibyo byose bigerwaho kubera imyitwarire myiza.

umuyobozi wa APR F.C ntahwema kuyiba hafi mu buryo bwose.

Yagize ati: shampiyona aho igeze irakomeye cyane ariko kuko muri Abakinnyi bintoranwa muzi icyo tuba dukeneye, n’intsinzi ituma duhora ku gasongero tukitwara neza, kuko mufite impano yihariye tubategerejeho byinshi imbere, ariko ibyo byose bihera ku myitwarire yanyu myiza niyo ituma umuntu agera kuri byinshi byiza. Iyo discipline ikemangwa no kugera ku Intsinzi biragorana ninayo mpamvu n’ubuyobozi bwa APR butazuyaza gutandukana nabarenga kuri izo ndangagaciro.

Umutoza Adil Mohammed n’abagenzi bashimiwe kukazi bakora

Yongeye kugena umwanya, imbere y’ Abakinnyi ashimira Umutoza Adil Mohammed n’abagenzi k’ubumenyi bakomeje gutanga ku mpano z’urubyiruko rw’u Rwanda.

Tubibutse ko ikipe ya APR F.C iri ku mwanya wa kabiri aho ikurikiye ikipe ya Kiyovu Sports iyirusha amanota abiri  nubwo APR F.C itarakina umukino wayo w’umunsi wa 23 wa shampiyona.

abakinnyi bateze amatwi impanuro z’umuyobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *