
Umutoza wa APR F.C ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, Pablo Morchon yagiye gukarishya ubumenyi mu mahanga kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuvugizi wa APR F.C, Bwana Tony Kabanda yatangaje ko Umutoza Pablo yasabye uruhushya kandi araruhabwa kugira ngo ajye gukarishya ubumenyi mu gihugu cya Spain.
Akomeza atangaza ko kuba APR F.C yahaye uruhushya umukozi wayo ngo ajye kwiga atari ibidasanzwe, kuko ari gahunda yayo kuva na mbere.

Aha twatanga ingero ku bandi bakozi bagiye bahabwa uburenganzira ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bukabibafashamo, aho twavuga nka Adil Erradi Mohammed, Rubona Emmanuel usanzwe ari Umutoza muri APR Football Academy akaba akubutse muri Central Africa aho avanye impamyabushobozi ya CAF B License.
Hari abandi kandi nka Ngabo Albert, Didier Bizimana, Byusa Wilson, Amir Khan, tutibagiwe na Ntare Julius Umunyamakuru wa Igihe.com nawe wahawe uburenganzira akajya gukarishya ubumenyi muri Kenya igihe yari Umukozi wa APR F.C ushinzwe gufata amashusho n’amafoto.
Ubuyobozi bwa APR F.C butangaza ko kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi bayo ari gahunda idateze guhagarara, dore ko ari n’imwe mu nkingi ya mwamba y’iterambere.
Kugeza ubu n’ubwo itsinda ry’abatoza (Coaching Staff) ba APR F.C rituzuye nta mpungenge biteye, kuko abahari bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije buzatuma iyi kipe y’ingabo ikomeza kwitwara neza kugeza igihe Pablo azagarukira bagakomezanya urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.