Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kunganya 1-1 na Musanze FC ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali, umutoza mukuru Mohammed Adil yatangaje ko ashimishijwe cyane n’urwego abakinnyi bariho.
Wari umukino wa 10 wa gicuti wateguraga imikino ibiri y’injonjora rya mbere rya CAF Champions league, ikipe y’ingabo z’igihugu izakiramo Gor Mahia yo muri Kenya.
Abajijwe k’ukuntu ikipe yitwaye muri rusange inganya na Musanze FC, umutoza Adil yatangaje ko yishimiye urwego ikipe iriho haba mu gusatira izamu n’ubwo yarase uburyo bwinshi mu gice cya mbere bwakabaye bwabyaye ibitego .
Yagize ati: ”Buri mukinnyi wese ni ingenzi nk’uko njya mbivuga, ni abakinnyi bakiri bato mu kibuga bakinnye n’ikipe ifite abanyamahanga yo mu cyiciro cya mbere ariko ndishimye cyane bitewe n’uburyo twiwaye, Mugunga yihutaga asabira imbere, Djuma ku munota wa mbere yabonye uburyo bugaragara ari wenyine imbere y’izamu, imipira ibiri yaciye imbere y’izamu ariko ntibabikora nk’uko bikwiye. Igice cya mbere twabonye uburyo bwinshi bugera ku 10 cyangwa 11 gusa ntitwabubyaje umusaruro.”
Umutoza kandi yakomeje atangaza ko Ishimwe Annicet ukina afasha abasatira yahinduye umukino akoresheje impano ye no kwiharira umupira.
Yagize ati: ”Annicet ni umukinnyi w’akataraboneka, yinjiye mu kibuga ahindura umukino akoresheje impano ye, ibyo twabwiye abakinnyi bishingiye ku buryo duhererekanya umupira nk’uko bisanzwe ariko turishimye cyane kubw’imyitwarire y’abakinnyi. Ni abakinnyi bakiri bato bari kwakira ubunararibonye, kuba bakuru no kubikora neza mu byemezo bafata.”
”Turabishimiye bari kubikora neza, ni abakinnyi bashobora kujya ku rwego rwiza rwa Afurika nk’uko bari ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda.”


Abajijwe impamvu Musanze FC yitwaye neza mu minota 20 ya nyuma, umutoza yakomeje atangaza nta kibazo cyabayeho ahubwo ari uburyo bumwe gusa Musanze FC yabonye ikabubyaza umusaruro.
Yagize ati: ”Nta kibazo, twahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu dutsindwa bumwe uwo niwo mupira, uhusha uburyo 10 cyangwa 11 ukinjizwa kimwe, ntabwo ari ikibazo cy’uko Musanze FC yahageraga, twe twabarushije hafi iminota 85, niba Musanze FC ishobora kujya hejuru iminota itanu basimbuje abakinnyi batanu cyangwa umunani kandi twebwe twakoze impinduka enye gusa ntabwo ari ikibazo.”
APR FC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Mbere, ikina umukino wa gicuti wa 11 na Arta Solar Seven izahagararira Djibouti muri CAF Confederation Cup, umukino uri butangire saa cyenda z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.

