Umutoza mukuru Mohammed Adil yatangaje ko rutahizamu Jacques Tuyisenge yiteguye neza umukino APR FC izakiramo Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda zuzuye z’umugoroba.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Arta Solar 7 yo muri Djibouti ibitego 2-0.
Umutoza Adil yagize ati: ”Jacques Tuyisenge arahari kandi yiteguye neza kuwa Gatandatu nshobora kubibemerera, arahari kandi nk’uko mwabivuze agomba gutsinda ibitego, ibitego nibyo bya ngombwa, ntafite Jacques nagiye ngerageza uburyo bwinshi bw’imikinire yacu kandi twabigezeho.”
”Jacques ni umuntu w’ingenzi cyane mu buryo bw’iyo mikinire yacu kandi tugomba kumurinda mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Tuyisenge Jacques yagiriye imvune mu mukino wo kwishyura wo guhatanira itike ya CAN 2022 ikipe y’igihugu Cap-Vert yanganyijemo na Cap-Vert 0-0 tariki ya 17 Ugushyingo 2020 kuri Stade ya Kigali.
