E-mail: administration@aprfc.rw

Umutoza Mohammed Adil yasobanuye byinshi Jacques Tuyisenge aje kongera mu ikipe y’ingabo z’igihugu

Kuwa Gatanu Tariki 18 Nzeri, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi wayo mushya waje kongera imbaraga mu busatirizi ndetse no kuzayifasha kugera ku ntego zayo z’umwaka utaha w’imikino.

Umutoza Mohammed Adil wifuje uyu rutahizamu, yatangaje byinshi azafasha ikipe y’ingabo z’igihugu bikubiye mu kiganiro twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umutoza Adil asanga uyu rutahizamu afite ubunararibonye bwafasha ikipe gusubirana igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize ndetse no kugera mu matsinda y’amarushanwa y’imikino nyafurika.

Adil yagize ati: ”Jacques Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda, namumenye mu gihe kinini gishize nk’uko twamenye abandi abakinnyi beza b’abanyarwanda, ni umukinnyi ukomeye mu gutaha izamu ku rwego rw’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, yaciye mu makipe yahuriragamo n’abanyamwuga mu by’ukuri twishiiye cyane kuba ari muri twe. ”

Umutoza Adil yishimiye kuba Jacques Tuyisenge ari umukinnyi wa APR FC

Mohammed Adil asanga ubunararibonye bwa Jacques Tuyisenge buzafasha cyane APR FC kugera kuri byinshi.

Yagize ati: ”Ni umukinnyi ufite ubunararibonye kandi uje kongera byinshi ku ikipe yacu, mu busatiizi bwacu, azanye ubunararibonye afite mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, twiteze kwitwara neza byo ku rwego rwo hejuru, ku rwego rw’ikipe by’umwihariko, ku rwego rw’imyitozo, ku rwego rw’ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, ku rwego rw’imikino, haba ku myiteguro y’intego zisumbuyeho z’ikipe ndetse n’umuryango mugari wa APR FC utegereje, twiteze ko azagira uruhare runini mu buzima bw’ikipe, kuba yatsinda ibitego byinshi ku giti cye, gufasha ikipe gutsinda ibitego byinshi no gukomeza kwitwara neza ku rwego rushimishije nk’ibyo APR FC iri gukora.”

”Abakinnyi bose ni ingenzi, abakinnyi bose mwabonye umwaka ushize bagize uruhare mu byo ikipe igezeho uyu munsi, kuri twe dufata abakinnyi bose ku rwego rumwe ariko ukuza kwa Jacques hamwe n’amahame afite, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’ubunyamwuga afite azafasha ikipe gukomeza kugera ku umusaruro mwiza yagezeho umwaka ushize ,anadufashe kugera ku musaruro wisumbuyeho wo kugera mu matsinda y’amarushamwa nyafurika.

Yashyize umukono ku masezerano yo gukinira APR FC umyaka ibiri
Umutoza mukuru yizeye ko Jacques Tuyisenge azafasha APR FC gusubirana igikombe cya hampiyona no kuyigeza mu matsinda y’imikino nyafurika

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC akomereza muri Kiyovu Sports na Police FC, nyuma akomereza umupira w’amaguru hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola, yavuyemo agaruka mu Rwanda ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.