Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi yatangaje ko Gor Mahia ari ikipe yubaha ndetse ifite ubunararibonye mu marushanwa nyafurika ndetse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izagerageza kubyaza umusaruro amahirwe izabona igihe tuzahura mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa karindwi wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 kuwa Kane kuri Stade ya Kigali.
Yagize ati: ”Yego Gor Mahia turayizi ni ikipe nkuru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse bamwe mu bakinnyi beza mu Rwanda bazamukiye muri iyi kipe, ni ikipe yagiye yitwara neza ku ruhando nyafurika, ni ikipe ifite ubunararibonye ariko aka kanya nta makuru menshi tuyifiteho kuko nabo bari mu gihe kitabemerera gukina, amakuru make dufite ntabwo afatika neza gusa tuzagerageza gukina twubaha uwo duhanganye kandi tuzagerageza kubyaza umusaruro amahirwe yacu 100%. Ni umukino uzitwara neza azatsinda agakomeza. Ni ibyo”
Abajijwe niba hari indi mikino ya gicuti APR FC iteganya gukina, umutoza yasubije ko ihari kugira ngo ategure abasore be ndetse abone ikipe y’abakinnyi benshi bazaba biteguye neza guhangana na Gor Mahia.
Yagize ati: ”Yego tuzakina indi mikino ya gicuti kugira ngo tubone neza urwego rwiza tuzakina turiho, igisabwa ni kimwe ni ugukina imikino myinshi kugira ngo tugerageze gukoresha abakinnyi benshi kuko ari byo bizaduha abakinnyi biteguye neza gukina na Gor Mahia.”
Tariki ya 9 Ugushyingo nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yatomboye Gor Mahia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda.
APR FC izakina umukino wa munani wa gicuti na Etincelles FC ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo saa cyenda zuzuye z’igicamunsi kuri Stade ya Kigali.