Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahamagarwaga aho igomba gukina imikino igera kuri ibiri.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) Mashami Vicent ubwo yahamagaraga abakinnyi bazitabazwa mu mikino ibiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Mali ndetse na Kenya, yahamagaye abakinnyi bagera kuri 39, muri abo bakinnyi bahamagawe ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yaserukiwe n’abakinnyi bagera ku 9 .

Mu bakinnyi bahamagawe uko ari 9 harimo:
Mutsinzi Ange, Karera Hassan, Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain, Nshuti Innocent na Mugunga Yves.
Ni imikino igomba gukinwa mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’isi.