E-mail: administration@aprfc.rw

UMUTOZA BEN MOUSSA YAVUZE KU BYIBAZWA KU BANYEZAMU BA APR FC

Ben Moussa, Umutoza wa APR FC wungirije wahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’agateganyo yavuze ko Ishimwe Pierre ari umunyezamu mwiza, ariko ko hakina Mutabaruka Alexander bitewe n’uko yagaragaje ko abishoboye kandi atera imbere, akaba abyerekana mu mikino amaze gukina.

Ni nyuma y’ibimaze iminsi byibazwa nyuma y’aho abatoza bafashe icyemezo cyo kuruhutsa Ishimwe Pierre wari usanzwe ari Umunyezamu wa mbere, bagahitamo gukinisha Mutabaruka Alexander wari Umunyezamu wa kabiri.

Ubwo APR FC yari imaze gutsinda Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona wakinwe na Mutabaruka Alexander mu gihe Ishimwe Pierre yario ku ntebe y’abasimbura, Umutoza Ben Moussa yabibajijweho n’abanyamakuru.

Mu gusubiza, Umutoza Ben Moussa yagize ati “Jean Pierre na we ni umukinnyi ngenderwaho, ni umunyezamu mwiza, ariko Alexandre ubu ni we urimo kwiyerekana, aratera imbere, mwabonye umusaruro we muri uyu mukino, yafataga ibyemezo biri ngombwa kenshi.”

“Jean Pierre turi kumwe mwamubonye, ni umunyezamu wa kabiri, arimo gukora cyane kandi afite ikinyabupfura, aryamiye amajanja, igihe Alexandre azaba atameze neza muzamubona mu izamu.”

Yakomeje agira ati “Dufite kandi Jean Luc, umunyezamu mwiza na we, ariko guhatana ni byo bitanga umucyo bikagena ugomba gukina n’utagomba gukina.”

Imikino itatu APR FC iheruka ni yo Mutabaruka Alexander amaze gukina nk’umunyezamu ubanzamo bidasubirwaho, akaba amaze kwinjizwamo igitego 1 cyinjiye kuri penaliti mu mukino wayihuje na Police FC.

Ishimwe Pierre w’imyaka 20 kugeza ubu afite amateka yihariye muri APR FC, aho ibigwi bye kugeza ubu ari we washoboye kubigeraho akiri muto mu banyezamu bose bakiniye iyi kipe y’ingabo.

Mu myaka ibiri amaze muri APR FC amaze gukina imikino 49 tubariye hamwe iya shampiyona n’indi mpuzamahanga, muri yo 28 akaba atarinjijwemo igitego (Clean sheets).

Tubibutse kandi ko Ishimwe Pierre ari we munyezamu wahize abandi mu mwaka w’imikino ushize, akaba yarabihembewe nk’Umunyezamu w’Umwaka, ibi akaba nta wundi munyezamu urabikora ku myaka 19, kakaba akandi gahigo yihariye.

Mutabaruka Alexandre ubu ni we munyezamu wa mbere
Ishimwe Pierre ni Umunyezamu wa kabiri nyuma yo kugira imvune yatumye atitwara neza mu mikino ibiri aheruka gukina nk’Umunyezamu wa mbere, bituma ahita atakaza umwanya
Jean Luc ni Umunyezamu wa gatatu na we ushobora guhita afata umwanya mu gihe icyo ari cyo cyose
Hari kandi Yvan Ruhamyankiko na we urimo gutegurwa kongeera uguhatana mu banyezamu ba APR FC
Umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex