Umutoza wungirije wa APR FC, Ben Moussa, wahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’agateganyo yagarutse ku cyagoye iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu mukino yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0.
Kuri iki cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo 2022 ni bwo APR FC yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm).
Wari umukino APR FC yasabwaga gutsinda byanze bikunze, kandi intego yayo y’intsinzi iyigeraho.
Nyuma y’umukino Abanyamakuru babajije Umutoza Ben Moussa ku cyatumye APR FC igorwa n’uyu mukino, abasobanurira ko intandaro ari umunaniro aba basore basigiwe n’umukino baheruka gukina.
Umutoza Ben Moussa yagize ati “Ntabwo byari byoroshye, ariko twari tubyiteze kubera ko twe twakoze urugendo rwari rugoye cyane i Rusizi, aho twakiniye kuwa kane ku kibuga kibi cyane, cyadusabaga imbaraga nyinshi cyane. Twahagurutseyo saa kumi n’ebyiri tugera i Kigali hafi saa sita z’ijoro.”
“Ntitwagize igihe gihagije cyo gukora, ntitwabonye igihe gihagije cyo kuruhuka, kuko duhise dukina ku cyumweru. Kuba umukino watugoye ntibitunguranye, twari tubyiteze, ariko igikuru ni uko dushoboye kwegukana amanota atatu uyu munsi.”
“Ndashimira abakinnyi ku bw’ibyo, ariko mu kuri ntibyari byoroshye. Ntitwagize umusaruro mwiza mu buryo bw’imikinire ariko igikuru ni amanota atatu kugirango dukomeze twegere imbere ku rutonde rwa shampiyona.”
Icyakora n’ubwo byari bimeze bityo, uwo mukino watangiye wihuta ndetse
ku munota wa karindwi (7) gusa Nshuti Innocent warimo agora ba myugariro ba Gorilla FC yakoreweho ikosa maze APR FC ibona umupira w’umuterekano (coup franc) hafi y’urubuga rw’amahina.
Ombolenga Fitina yarayiteye maze umuzamu Matumele Arnold wa Gorilla FC ayikuramo ariko ntiyabasha gufata umupira ngo awukomeze, Nshuti Innocent yongera kuwutera ngo awusongemo ariko ku bw’amahirwe make wongera gukubita ukuboko k’uwo munyezamu maze ntiwabyara igitego.
Iyi Kipe y’Ingabo yashakaga intsinzi kare yaje guhirwa kuko ku munota wa 27, Buregeya Prince yateye umupira muremure Nshuti Innocent awakira neza ngo awutere mu izamu ariko ntiyawuhamya neza usanga Mugunga Yves wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye igitego cya APR FC kiba kirinjiye.
Gorilla FC ntiyacitse intege ahubwo yagumye mu mukino ku munota wa 35 ibona umupira w’umuterekano (coup franc) ku ikosa ryakorewe Nshimiyimana Tharcisse, Rutonesha Hesbon atera ishoti rikomeye umunyezamu Mutabaruka Alexandre awushyira muri koruneri.
Mu minota itatu y’inyongera Rutonesha yongeye gutera indi coup franc Mutabaruka wari uhagaze neza cyane umupira awushyira muri koruneri, igice cya mbere kirangira APR FC itsinze Gorilla igitego 1-0.
Igice cya kabiri kijya gutangira, Umutoza Ben Moussa yahise akora impinduka, akuramo abakinnyi batatu (3): Niyomugabo Claude, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert maze yinjiza Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet na Ishimwe Christian.
Umukino wakomeje kugorana, APR FC ishakisha uburyo yabona igitego cya kabiri ariko ikanakomeza gusigasira ibyagezweho, yugarira ngo itishyurwa igitego cyayo.
Umutoza Ben Moussa yaje gukuramo Mugunga Yves yinjiza Yannick Bizimana, na we wagerageje uko ashoboye ngo atsinde igitego ariko amahirwe akamubana make.
Umukino wenda kurangira, Umutoza yakuyemo Kwizera Alain ‘Bacca’, yinjiza Ishimwe Fiston wongeye imbaraga mu busatirizi ariko iminota 90 ndetse n’indi itatu y’inyongera irangira APR FC yegukanye amanita yose, iyoboye ku gitego 1-0.



