
Umutoza Adel Zrane wari usigaye na we yamaze kugera mu Rwanda, ndetse arahita anatangira akazi ko gufatanya na bagenzi be gutyaza abakinnyi ba APR F.C no kunoza umukino hagamijwe umusaruro mwiza.
Adel Zrane w’imyaka 39 ukomoka mu gihugu cya Tunisia aje kuba Umutoza wungirije wa APR F.C ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Physical Fitness Coach). Ni Umutoza ufite inararibonye, dore ko yabikoze mu makipe atandukanye kandi akomeye nka Simba yo muri Tanzania, Al-Wehdat Sport Club yo muri Jordan, AL-AIN Saudi Football Club yanabaye mu ikipe y’igihugu ya Mauritania.

APR F.C iritegura umukino wa Super Cup uzayihuza na Rayon Sports ku itariki ya 12/08/2023, uyu ukaba ari na wo utangiza umwaka w’imikino mu Rwanda.
Iyi kipe y’ingabo iritegura kandi gutangira imikino mpuzamahanga, aho izaba ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).


