E-mail: administration@aprfc.rw

Umunyamakuru Jado Dukuze wanyuzwe n’imikinire ya Byiringiro Lague yasobanuye icyamuteye kuza ku kibuga yambaye umupira wanditseho izina rye

Umunyamakuru w’imikino mu Rwanda Jean De Dieu Dukuzimana uzwi nka Jado Dukuze ukora kuri Royal FM, yagaragaye ku mukino u Rwanda rwatsinzemo ikipe y’igihugu Mozambique igitego 1-0, yambaye umwenda uriho izina ndetse na nomero ya rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague bigaragazaga ko yari amushyigikiye.

Muri uyu mukino wo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN 2021, uyu rutahizamu w’imyaka 21 yitwaye neza anahesha Amavubi intsinzi ku gitego yatsinze ku munota wa 67 ku mupira yahawe na myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel bakinana mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Nyuma y’uyu mukino, umunyamakuru Jado Dukuze akaba yatangarije Website ya APR FC ko yaje yambaye umwenda wanditseho nomero ndetse n’amazina ya Byiringiro Lague mu rwego rwo kumushyigikira.

Dukuze yagize ati ” Lague ni umukinnyi nkunda kuko mubonamo ejo heza h’ikipe y’igihugu Amavubi”.

Abajijwe niba koko yari yaje ku mukino w’u Rwanda na Mozambique yizeye ko Lague ari butsinde igitego, yavuze ko yaje atabyizeye ku rwego rwo hejuru ariko ngo bitewe n’uko uyu mukinnyi yitwaye muri CHAN 2020 yumvaga ari bufashe Amavubi.

Dukuze yagize ati “Mvugishije ukuri sinahamya 100% ko nari nizeye ko Lague atsinda igitego none. Gusa nkurikije uko yitwaye muri CHAN 2020 n’uko nsanzwe muzi, nari nizeye ko Lague uyu munsi nahabwa amahirwe ari bwigaragaze. Ni cyo kintu cyanteye akanyabugabo”.

Byiringiro Lague yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Mozambique

Dukuze yasoje avuga ko mu busanzwe ari umufana wa Byiringiro Lague kuva ku munsi wa mbere akimubona

Yagize ati: ”Lague ndamufana kuva ku munsi wa mbere nkimubona agikina muri Vision kugeza mu Intare na APR FC, ni umwe mu bakinnyi bake b’Amavubi bafite impano ya ruhago n’ahazaza heza”.

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague wahesheje Amavubi intsinzi yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu y’u Rwanda abakinnyi bose bakina hanze ndetse no muri shampiyona y’u Rwanda bahuriye hamwe.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga harimo ba myugariro bane ba APR FC

Si rutahizamu Byiringiro Lague wagaragaye kuri uyu mukino ukinira APR FC gusa, kuko mu bandi bakinnyi 11 babanjemo harimo bane ba APR FC ari bo Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Fitina Omberenga , Imanishimwe Emmanuel ndetse na Niyonzima Olivier Seifu hamwe na Byiringiro Lague binjiye mu kibuga mu gice cya kabiri basimbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.