Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Umukunzi w’Amavubi: Ikirezi Emmanuella aradusobanurira uko Amavubi akomeje kwitwara n’icyo asabwa ngo akomeze muri 1/4

Umukunzi w’Amavubi Ikirezi Emmanuella (Nana Ozil) abona Amavubi agifite amahirwe yo gukomeza muri 1/4 akurikije uko yitwaye mu mikino ibiri amaze gukina.

Ikirezi n’ubwo adashima umusaruro w’Amavubi yahaye 50%, asanga abasore b’u Rwanda bafite ubushake, imbaraga n’urukundo rw’igihugu arinabyo ashingiraho yemeza ko bazakora igishooka cyose bagafasha u Rwanda kurenga amatsinda.

Ikirezi yatangiye yerekana umusaruro w’Amavubi mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Yagize ati: ”Ntabwo navuga ko Amavubi ari kwitwara neza 100% ariko na none ntabwo ari kwitwara nabi, umukino utatsinze ntuba ugomba no kuwutsindwa kandi intego yajyanye abakinnyi ni uko buri mukino wose bagomba kuwutsinda.”

”Ntabwo nabyita bibi kuko ntibarinjizwa igitego cyangwa ngo batsindwe tuvuge ngo biradushyira ahabi, ariko na none sinabishimagiza ko ari byiza cyane, amanota abiri mu mikino ibiri kandi hasigaye umukino umwe ntabwo navuga ko ari byiza ariko na none kuba bataratsinzwe turabibashmira cyane, Uko bakomeje kwitwara njye nabaha 50%.”

U Rwanda rukomeje kugira amahirwe macye imbere y’izamu.

Yagize ati: ”Kuba tutarabona igitego ni amahirwe macye dukomeje kugira, kuko hari amahirwe abiri ya Muhadjili yakabaye yarabyaye ibitego bibiri mu mikino ibiri ariko ntibyakunze, Tuyisenge Jacques nawe agerageza kurema uburyo bwinshi ariko bikanga, nka 40% ni amahirwe make.”

”Sinsaba ko ba rutahizamu gusa ari bwo bazarema ubwo buryo burema ibitego kuri Togo ahubwo buri mukinnyi agomba kumva ko noneho ari wo mukino wa nyuma, dukeneye ibitego kuko byagaragaye ko kurinda izamu tubishoboye, ibitego byose twatsinda byatanga icyizere ko twakwitwara neza kuri Togo.”

Yakomeje agira ati: ”Abakinnyi batinyuke izamu baryegere, umukino urarangira ugasanga ni abakinnyi babiri cyangwa batatu bagerageje uburyo imbere y’izamu, dukeneye ko kuri Togo buri mukinnyi wese n’umunyezamu Kwizera Olivier atanga ibye byose ariko igitego kikaboneka u Rwanda rukarenga amatsinda.”

Icyo bisaba kugira ngo Amavubi arenge itsinda.

Yagize ati: ”Nta kindi ni ugufata inshingano zirenze izo bari bafite, imyumvire yo gutsinda buri mukino yo barayifite kuko bayitweretse ahubwo ubu ni ukwiga ukuntu iyo ntsinzi yaboneka, nituyitsinda turagira amanota 5, Uganda nitsinda Maroc iragira amanota 4, turahita dukomeza muri 1/4.”

Ikirezi afite icyizere cyo gutsinda Togo.

Yagize ati: ”Tugomba gutsinda Togo kandi abasore batweretse ko bafite ubwo bushake, imbaraga n’urukundo rw’igihugu, biyemeje kuduhagararira neza kandi bakomeje kubikora, twizeye ko bazaduhesha ishema ku mukino wa gatatu tugakomeza muri 1/4.”

Ku munsi wa nyuma kuwa Kabiri tariki ya 26 Mutarama, u Rwanda ruzakina na Togo i Limbe mu gihe Uganda izakina na Maroc kuri Stade de la Réunification iri i Douala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *