Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Umukino wa Mukura na APR FC ni kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kanama

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryamaze kwimura imikino y’igikombe cy’Amahoro ya 1/2 cy’irangiza, aho izatangira tariki ya 03 Kanama ni kuri uyu wa Gatanu, ikazabimburirwa na Mukura VS yakira APR FC.

Mbere y’uko imikino ihindurirwa igihe cyo gukinirwaho, Mukura na APR FC zagombaga gukina tariki ya 04 Kanama, nyuma yo kubiganiraho n’impande zombi, byarangiye bemeranyije ko uyu mukino wigizwa imbere, ukazakinwa tariki ya 03 Kanama nubundi kuri stade Huye aho Mukura isanzwe yakirira imikino yayo.

Nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/4, APR FC yatangiye kwitegura uyu mukino uzabahuza na Mukuru, kugeza ubu usibye Byiringiro Lague ufite imvune mu kagombambari, abandi bakinnyi bose bameze neza bararimbanyije n’imyitozo bitegura Mukura VS kuri uyu wa gatanu.

Dore igihe imikino ya 1/2 izakinirwa.

IMIKINO IBANZA

03 Kanam, 2018
Mukura VS vs APR FC (Stade Huye)

06 Kanama
Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Nyagatare)

IMIKINO YO KWISHYURA

08 Kanama
APR FC vs Mukura VS (Stade Amahoro)

09 Kanama
Rayon Sports FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali)

12 Kanama
Final no gukinira umwanya wa Gatatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *