Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona Kiyovu Sports yagombaga kwakiramo APR FC kuri Stade Mumena Tariki ya 06 Ugushyingo, wimuriwe kuri Stade ya Kigali kuwa Gatanu Tariki ya 08 Ugushyingo 2019, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu ibarwa ifunguye ndetse yanashyizweho umukono na Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru w’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, rikaba ryasubije iya Kiyovu Sports yaryandikiwe Tariki ya 01 Ukwakira, ryemeye ubusabe bw’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru bwo kwakirira uyu mukino kuri Stade ya Kigali, ariko ikazagura amavuta azacanira iyi stade mu gihe cyose uyu mukino uzakinwa.

APR FC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 17, mu mikino irindwi ndetse ikaba izigamye n’ibitego umunani mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 14 n’ibitego bine izigamye.