E-mail: administration@aprfc.rw

Umukino twatsinze ku isabukuru yange ntiwamva mu mutwe: Ishimwe Pierre

Ishimwe Pierre umunyezamu wa mbere w’ikipe y’ingabo z’igihugu yavuze byinshi kuri shampiyona yashojwe ariwe munyezamu wa mbere wa APR FC dore ko ari nayo shampiyona ye ya mbere y’icyiciro cya mbere.

Ubwo yaganiraga n’urubuga rwa APR FC uyu munyezamu yatangiye asobanura birambuye icyabafashije kugira ngo begukane igikombe cya shampiyona ubugira kabiri badatsinzwe.

Yagize ati” Navuga ko shampiyona yagenze neza ndashima Imana ko nabashije kwitwara neza, wari umwaka wange wa mbere mu cyiciro cya mbere, byabaye byiza kuko nahise mbona umwanya ubanzamo, ndashimira n’abatoza bangiriye ikizere, intego ya APR FC ni ukudatsindwa buri mukino wose twe tuwufata nka finari byaradufashije cyane tubigenderaho kandi mu mwaka wari wabanje nasanze iyo ntego ariyo bagenzi banjye bagenderaho akaba ari nayo twakomerejeho byaradufashije cyane kandi binarangira neza igikombe tugitwaye.”

Ishimwe Pierre yanasobanuye icyamufashije kwitwara neza aho yavuze ko byose abikesha abatoza beza bamugiriye ikizere atagombaga gupfusha ubusa ndetse no gukurikiza inama z’abatoza byose biri mu byamufashije.

Yagize ati” Ikintu cyamfashije ngewe mu kwitwara neza ni  ukubera umutoza hadji afatanyije n’umutoza mugabo n’ikizere umutoza Adil yangiriye, naratekereje mbona ko ikizere bangiriye ntagomba kugipfusha ubusa, inama z’abatoza ndazubahiriza zaba izo hanze nizo mu kibuga ndetse no gusenga imana urwego rwange rwarazamutse cyane.”

Mu gusoza iki kiganiro Ishimwe Pierre yavuze umukino atazigera yibagirwa wamushimishije muri shampiyona aho yavuze ari ko ari umukino bakinnye ku munsi yizihirizaho isabukuru ye y’amavuko.

Ati” umukino twatsinze nkumva ndishimye ni umukino twatsinzemo Rayon Sports ku munota wa nyuma , twari dukeneye ibitego byinshi ariko  twabonye igitego kimwe  birangira dutahanye amanota atatu, ndibuka ko uwo mukino wari wabaye ku munsi nizihizagaho umunsi w’amavuko wange  narasenze cyane ngo amanota atatu tuyatahane kandi ndashima imana ko yumvishe gusenga kwange iduha instinzi , nibwo bwa mbere narinkinnye umukino wa APR FC na Rayon sinawibagirwa rwose kandi imana yaradufashije turatsinda, ariko sinakwibagirwa n’umukino twatsinzemo police fc nawo waranshimishije cyane.”

Ishimwe Pierre kandi yanavuze ku mikino ya CAF Champions League ikipe y’ingabo z’igihugu igomba guhagarariramo u Rwanda avuga ko ariyo ntumbero yabo bashaka kwitwara neza bakesa umuhigo wabo.

Yagize ati” Tugiye kujya mu mikino ya CAF Champions League niyo ntumberero twari dufite kand intego ni ukugera no mu matsinda, abafana bakomeze badushyigikire turashaka kwerekana ko abana babanyarwanda dushoboye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.