Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Umukino twatsinze Etincelles wabaye amateka, ubu twiteguye Rayon Sport: kapiteni Mugiraneza

Irushanwa ngarukamwaka rya “Agaciro Developement Fund Tournament” rizahuza amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona, ryatangiye kuwa Gatanu, rirasozwa kuri iki Cyumweru.

Irushanwa rya “Agaciro Developpement Fund Tournament” ryatangiye kuwa Gatanu, amakipe uko ari ane yaryitabiriye akina imikino ibanza, ndetse iyi mikino yasize hamenyekanye amakipe azakina umukino wa nyuma. APR FC yatangiye itsinda Etincelles mu mukino wafunguye iri rushanwa, naho umukino wa kabiri Rayon Sport itsinda AS Kigali.

Aya makipe yombi, APR FC na Rayon Sport gutsinda umikino wa mbere byayahesheje itike yo guhura ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. Umukino wa nyuma uzatangira saa cyenda n’igice (15H30) naho amakipe yatsinzwe, Etincelles na AS Kigali azakinira umwanya wa gatatu saa saba (13H00) ku munsi w’ejo ku Cyumweru kuri stade Amahoro. APR FC izakina uyu mukino idafite kizigenza wayo Hakizimana Muhadjili umaze iminsi arwaye umutsi wo mu itako (Groin injury) gusa hakaba hari ikizere ko azagaruka vuba, kuko ku munsi w’ejo yatangiye imyitozo, abandi bose ni bazima.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma ya APR FC yakoze ni mugoroba i Shyorongi, kapiteni Mugiraneza yavuze ko biteguye neza uyu mukino. Ati: mbere na mbere turashima Imana yadufashije mu mukino wa mbere kuko twahakuye intsinzi, ibyo byabaye amateka, ubu hagezweho umukino dufitanye na Rayon Sport. Ku ruhande rwacu icyo nakubwira mu magambo make n’uko twiteguye, nkuko bisanzwe twebwe twubaha buri mukino rero nkuko dusanzwe twitegura imikino yose niko twiteguye n’umukino w’ejo.

Mugiraneza yakomeje asaba abafana ba APR FC kubaba hafi nkuko babikoze mu mukino ushize. Ati: ndagira ngo nshimire cyane abafana bacu mubyukuri ntibyatworohera tutabafite, kuwa Gatanu twarafatanyije tubona intsinzi, ndagira ngo mbasabe no ku munsi w’ejo bazaze dufatanye dusozanye iri rushanwa nkuko twaritangiranye.

Mu bijyanye n’imyinjirire muri iri rushanwa, ku bafana bifuza kureba iyi mikino barishyura, muri VVIP ni ibihumbi 20,000, muri VIP ni ibihumbi 10,000, impande ya VIP 500,ahasigaye hose ni 2000.

9 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *