E-mail: administration@aprfc.rw

Umukino twakinnyemo na AS Kigali wadufashije byinshi cyane: Mutsinzi Ange

Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Mutsinzi Ange atangaza ko umukino wa gicuti APR FC yanganyijemo na AS Kigali, wafashije byinshi ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’amezi umunani ibikorwa by’imikino byarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni umukino wa gicuti ubanza umutoza Mohammed Adil yakoreshejemo abakinnyi 22, yifuza kureba urwego bariho bazamufasha kuko ari bo bazamufasha mu irushanwa rya CAF Champions league ndetse n’imikino y’imbere mu gihugu y’umwaka utaha wa shampiyona.

Myugariro Mutsinzi Ange asanga uyu mukino warabafashije cyane haba mu kugaruka mu kibuga ndetse no kwerekana urwego rw’abakinnyi bashya bongewere mu ikipe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Yagize ati:”Umukino twakinnyemo na AS Kigali wadufashije byinshi cyane haba kugaruka neza mu kibuga nyuma y’igihe kinini tudakina, icyo nakwishimira ni uko nabonye ikipe imeze neza turimo turagaragaza urwego rwiza rwo gutangira, ni umukino twitwayemo neza muri rusange.”

”Abakinnyi bashya ni abakinnyi beza haba umwe ku giti ke ndetse n’umusanzu bari gutanga ku myitwarire myiza y’ikipe, bari kwisanga mu ikipe vuba kandi ni iby’agaciro kuba tubafite muri APR FC kuko twizeye ko bazadufasha cyane umwaka utaha wa shampiyona.”

APR FC irakora imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatandatu Tariki 24 Ukwakira mbere y’uko ikina umukino wa gicuti wo kwishyura na AS Kigali ku Cyumweru Tariki 25 Ukwakira saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published.