Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Umukinnyi ntatungwa n’imyitozo ahabwa n’abatoza gusa: Ishimwe Jean Pierre

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre ari mu rugo nk’abandi bakinnyi bose muri iki gihe imikino yahagaze ategereje itangazo rya Minisiteri ya siporo rizamugarura mu kazi.

Aho ari akomeje gukora imyitozo ye ku giti cye kugira ngo azagaruke urwego rwe rutaramanutse n’ubwo atangaza ko bigoye ku rwakomeza nk’uko rwari rumeze imikino itarasubikwa cyane cyane ko yahuraga n’abatoza umunsi ku wundi bakamugira inama zamufashaga kwitwara neza.

Jean Pierre aganira na APR FC Website, yatangaje ko kuri we imyitozo ahabwa n’abatoza ayiha ikigero cya 60% mu gihe iyo yikoresha ku giti cye ayiha 40% kuko imufasha gushyira mu bikorwa ibyo umutoza yamuhaye.

Yatangiye atubwira uko amerewe muri iki gihe imikino yasubitswe.

Yagize ati: ”Muri iki gihe imikino yasubitswe umuntu aba ahugiye mu gusabana cyane n’umuryango kubera icyorezo cyugarije isi muri rusange, nta gutembera bihari ubundi ukitekerezaho unakora cyane kugira ngo aho imikino izagarukira uzabe utarasubiye inyuma cyane. Yego ntibyabura ariko nibura bizabe ubuhanga bwo mu kibuga kubera kutamenyerana n’abandi ariko imbaraga z’umubiri zo zihari.”

Ishimwe Jan Pierre atangaza ko akomeje gukora imyitozo ku gii cye

Umukinnyi ntatungwa n’imyitozo y’abatoza gusa.

Yagize ati: ”Umukinnyi atungwa n’imyitozo yo mu kibuga ku kigero cya 60%, iyo ukora ku giti cyawe ikaba 40% kuko ku mukinnyi wifuza gutera imbere hari iyo agomba kwikoresha ku giti cye kugira ngo agire uwo mwihariko umutandukanya n’abandi mu kibuga. Umutoza aguha ubuhanga ku mupira no gukinana na bagenzi bawe noneho wowe ugashaka imbaraga nyinshi n’umwuka bizatuma ushyira mu bikorwa neza bwa buhanga umutoza agutoza.”

Akomeza atangaza ko umukinnyi agira uruhare bwite mu iterambere rye

Ingaruka ku mukinnyi ziterwa na Guma Mu Rugo.

”Ingaruka zo ntizabura kuko ntabwo waba umaze ukwezi cyangwa abiri udakina ngo uze uhure na wa wundi umaze icyo gihe cyose akina, bisaba ngo niba ugiye kongera gutangira utangire bundi bushya cyane cyane ku buhanga mu kibuga hari ibyo uba waribagiwe twese turi abantu.”

”Ibyo umutoza yabigishije usanga muhera kuri zeru sinatinya kubivuga bitewe n’uko wikoresha wenyine mu rugo ariko hari ibyo umutoza aba akeneye kukugiramo inama kandi byagufasha ariko ntakubone hafi, tutibagiwe n’impano yawe ko isubira inyuma ariko iyo ugarutse mu kibuga hagati y’ukwezi kumwe n’abiri witoza neza, uba wagarutse mu bihe byiza.

Abatoza b’abanyezamu ba APR FC
Yagiye ahabwa umwanya mu mikino ya gicuti

Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18, yerekeje muri APR FC muri Nyakanga 2020 avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *