Myugariro wa APR FC, Rwabuhihi Aime Placide yatangaje ukuntu afata umunsi wa Noheli abakirisitu bafata nk’uwo Yesu Kirisitu yavukiyeho tariki ya 25 Ukuboza.
Ni umunsi abakirisitu bafata umwanya bakegerana n’Imana bayishimira ubuntu yabagiriye ikabaha umwana wayo akabacungura, nyuma hakurikiraho ibirori bitandukanye haba amafunguro yihhariye aba yateguwe, impano zitandukanye ndetse no guhura n’imiryango yabo bari bamaze igihe batabonana.
Kuri Rwabuhihi wakuriye mu muryango w’abakirisitu, atangaza ko Noheli ayifata nk’umunsi wo kwegerana n’Imana yibuka impano y’umwana wayo yatanze ngo acungure isi ndetse no kwegerana n’umuryango we ariko ntibimwibagize akazi ke ko gukina umupira w’amaguru.
Yagize ati: ”Noheli nyifata nk’umunsi ukomeye ku bemera Yesu Kirisitu ari nawo yaduhereyeho umwana w’Imana ngo aducungure, inyereka urukundo rwayo kuko yadukunze, akiyanga akemera kutwitangira kugira ngo tuzabone ubugingo buhoraho.”
Uko ayizihiza.
”Mu busanzwe tuyizihiza tujya gusengera hamwe, cyane kuri njye wakuriye mu muryango wemera Imana ariko kubera icyorezo cya COVID-19 twahisemo kuyizihiriza mu rugo, nk’umuryango dusangira ndetse twishimana kuko uyu munsi wihariye mu yindi yose igize umwaka.”
Ntabwo ibyishimo bimwibagiza akazi ko gukina umupira w’amaguru.
”Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ku giti cyanjye mbanza gukora porogarame y’imyitozo nahawe n’abatoza ku munsi, ngomba kuzirikana akazi kanjye ntazagaruka mu myitozo n’ikipe ibiro byanjye bitariyongereye ,ntabwo ibyishimo binyibagiza akazi kantunze.”
Rwabuhihi Aime Placide yifurije Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire abakinnyi bakinana ba APR FC, abatoza, abakozi ba APR FC bose, abayobozi bayo, abafana bayo, umuryango mugari wayo ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.