Myugariro w’ibumoso wa APR FC Niyomugabo Claude yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma ya shampiyona ya 2018-19 avuye muri AS Kigali nayo yagezemo aturutse mu ikipe ya Heroes FC.
Claude wabanje kugorwa no kubona umwanya wo gukina mu ntangiriro za shampiyona, umwanya we wakinagaho Imanishimwe Emmanuel ”Mangwende”, waje kuba inshuti ye magara haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
Uko byatangiye Claude abisobanura neza cyane kuko yibuka nyuma y’iminsi mike gusa yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu uyu myugariro yakomeje kumuba hafi amufasha kwisanga mu ikipe nshya yari yerekejemo.
Yagize ati: ”Abatu benshi barabivuga kandi nibyo, Mangwende ni inshuti yanjye magara kuva naKwerekeza muri iyi kipe. Ni umukinnyi nasanze muri APR FC tugahuza, ndibuka akimenya ko nzaza hano yarampamagaye ambwira uko Ikipe imeze, uko ngomba kwitwara n’ibyo ntagomba gukora. Yangiriye inama nyinshi kandi ngezemo ntabwo byigeze bingora kuko yanakomeje kumba hafi.”
”Igihe nabonye ko duhuza cyane mu kibuga ni ku mukino twari tugiye gukinamo na Rayon Sports kuri stade Amahoro, yarambwiye ati umva Claude uyu ni umukino uhuza amakipe akomeye y’umujyi (derby) haraba hari abafana benshi cyane kandi bafana bidasanzwe, hano tugomba gukorana kandi wihangane ukine neza nanjye ndaza kugukinira neza, ninzamuka unsigarireho nawe nuzamuka ndaza kumenya uko ngutabara.”
”Umuntu mukina ku mwanya umwe akakugira izo nama uba wumva ari ibintu byiza cyane nko mu itsinda ry’abakinnyi biba bigaragaza gushyira hamwe kandi byaradufashije cyane tugera ku ntsinzi kuko uruhande rwacu rw’ibumoso kiriya gihe rwakoze neza cyane ndetse n’ikipe muri rusange igera ku ntsinzi.”


”Nta shyari cyangwa urwikekwe nigeze ngira igihe natangiraga shampiyona nicaye ku ntebe y’abasimbura, Mangwende ni umukinnyi mwiza kandi ukinira n’ikipe y’igihugu nagombaga kubimwubahira nizeraga ko igihe cyanjye kizagera, narakoze cyane akazi ko kuzampa umwanya wo gukina ngaharira umutoza wacu kandi yageze aho arawumpa ntanga ibyo mfite byose ngerageza kwitwara neza.”
”Ndibuka ku mukino twakiriyemo Espoir FC ni umwe mu mikino yanshimishije igihe natsindaga igitego nkanatanga umupira wabyaye ikindi, nyuma y’uwo mukino Mangwende yaranshimiye cyane ambwira ko nitwaye neza cyane, n’umutoza yaranshimiye cyane ambwira ko nakoresheje neza amahirwe yampaye ndetse ko agiye kuzajya ampa umwanya kandi niko byaje kugenda nyuma.”


Claude asanga igihe ugeze mu ikipe ntuhite ubona umwanya wo gukina bitagakwiye kugutera umutima mubi ahubwo ari cyo gihe uba ukwiye gukora cyane ukagaragaza ubushobozi bwawe.
”Ntabwo byagakwiye kuba intambara ngo ni uko utakinnye, kiba ari igihe cyo kwisuzuma no gukora cyane kuri wowe nk’umukinnyi ufite intego kuko umuntu umwe wenyine ari we ufite urufunguzo rwo kugufungurira ikibuga ukinjira, ugomba gukora uko ushoboye ukamwereka icyo ushoboye ndetse ukabimwubahira bitabaye ibyo numwereka umutima mubi arafunga ikibuga burundu ntuzagikandagiramo. Uwo ni umutoza”
Niyomugabo Claude w’imyaka 21 yerekeje muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri AS Kigali, afasha ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka we wa mbere, akaba yaratsinze igitego kimwe ndetse atanga n’imipira itatu yabyaye ibitego muri shampiyona ya 2019-20.