Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu mu ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Nizeyimana Djuma yiyemeje kwitwara neza ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona azahuramo na Kiyovu Sports yamuzamuriye izina n’ubwo ayubaha ndetse agaha agaciro abafana bayo.
Djuma yerekeje muri APR FC ku mpera z’umwaka ushize wa shampiyona ya 2018-19, avuye muri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitsindira ibitego 12 muri iyo shampiyona, iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yazamuye izina ry’uyu musore niyo azaba acakirana nayo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 08 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Aganira n’umunyamakuru wa APR FC, Djuma yatangaje ko yibukira byinshi kuri Kiyovu Sports yamuhaye umwanya wo kubaka izina.
‘’Uyu ni umukino mfata nk’ukomeye kuko mba mpura n’ikipe navuyemo, kuko Kiyovu ndayubaha yampaye umwanya uhagije wo gukina ndigaragaza, hari agaciro ikwiye ngomba kuyiha kugira ngo mbereke ko n’ubwo nayivuyemo ariko nanyuzwe n’uburyo bamfashe neza’’
‘’Abafana ba Kiyovu bambaye inyuma kuri buri mukino, aho ncitse intege bakanyereka ko ngomba kongera ingufu ndetse no kwigirira icyizere, baramfashije ku mikino yose, ndamutse ntsinze igitego nkishimira imbere yabo kwaba ari ukubambura ako gaciro, nakwishima ko ngitsinze ariko sinabishima hejuru’’
Agaruka ku ntego afite mu ikipe ya APR FC haba kuri uyu mukino ndetse n’umwaka we wa mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu, Djuma atangaza ko nk’ikipe nkuru kandi yatanze byinshi kugira ngo yongere yiyubake, ari umwe mu bakinnyi bafite intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.
Yagize ati: ‘’Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye ndetse ihagaze neza muri ikip gihe, amakipe yombi arashaka igikombe ariko ku giti cyanjye ndashaka kukizamura nk’umukinnyi wa APR FC, birumvikana ko nshaka kugihesha ikipe yanjye niyo mpamvu ntagomba kujenjeka imbere yayo.’’
‘’Intego mfite mu ikipe ya APR FC ni ugutwara igikombe cya shammpiyona, icy’amahoro ndetse no gusohoka nyuma y’uyu mwaka tukazagera kure hashoboka, ndetse ntibagiwe na Cecafa y’umwaka utaha tukazayegukana kuko dufite ikipe nziza.’’
‘’Ibo byose dufite ubushobozi bwo kubigeraho kuko dufite abatoza beza, abakinnyi bagenzi banjye turakundana ndetse turafatanya haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, abayobozi baduhora hafi ndetse baduha buri kimwe dukeneye ntibagiwe n’abafana baduhora inyuma kuri buri mukino.’’
N’ubwo yatangiranye imvune yatumye asiba imikino ibanza ya shampiyona, uyu musore w’imyaka 26 asanga nta rirarenga ku buryo yateshuka ku ntego ye yo kuzaza mu batsinze ibitego byinshi uyu mwaka.
Ati” Iyo uhabwa buri kimwe wifuza, ikiba gisigaye ni ukwitanga ijana ku ijana ugasohoza inshingano uba wahawe, niyemeje kuzaza mu bafite ibitego byinshi muri uyu mwaka wa shampiyona nk’uko nabigenzaga muri Kiyovu Sports, kandi ubwo bushobozi ndabufite.
Uyu rutahizamuw akaba yarerekeje muri Kiyovu Sports mu mwaka wa 2014 avuye muri Vision FC icyo gihe yakinaga mu cyiciro cya kabiri, Yaje gufasha Kiyovu Sports kurangiriza ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona ya 2018-19, aza ku mwanya wa gatanu mu bafite ibitego byinshi aho yatsinze 12.
Yerekeje muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports afite imvune yatumye ajya hanze y’ikibuga iminsi 108, yaje kugaruka mu kibuga ku itariki ya 09 Nzeri, mu mukino wa gicuti wateguraga igikombe cy’Agaciro Football Tournament 2019 APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-0 kuri Stade ya Kicukiro.
Ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC n’amanota 18 n’ibitego umunani izigamye mu mikino umunani, APR FC ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, mu mikino irindwi ndetse ikaba izigamye n’ibitego umunani mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14 n’ibitego bitatu izigamye mu mikino irindwi.