E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC bwihanganishije Imanishimwe Emmanuel wabuze umuvandimwe we

Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwihanganishije myugariro w’ibumoso wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel, umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange, nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we wazize impanuka itunguranye ku Cyumweru Tariki 13 Nzeri 2020.

Gasore Sharif w’imyaka 22 watuvuyemo akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby ndetse n’umukunzi wa APR FC.

Yari asanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Rugby
Gasore Sharif (ibumoso) umuvandimwe wa Imanishimwe Emmanuel yazize impanuka itunguranye ku Cyumweru Tariki 13 Nzeri

Imana yakire mu bayo umuvandimwe wacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.