Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwongeye kwibutsa abakozi b’iyi kipe intego n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite, guhera mu bana bato kugeza mu ikipe nkuru.
Ni mu nama yabaye kuri iki Cyumweru yahuje abayobozi ba APR FC bari bayobowe n’umuyobozi mukuru w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n’umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n’abakozi b’ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.
Ni inama kandi yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko abantu bose babanje gupimwa. Umuyobozi w’ikipe Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye ashimira abitabiriye inama anaboneraho kubabwira ibyingenzi bigiye kuganirwaho mu nama.
Yagize ati: “ndagira ngo mbanze nshimire cyane buri wese witabiriye iyi nama, ikindi ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye ariko ziri bwibande ku ntego n’icyerecyozo by’ikipe ya APR FC aho intego yacu ari ukurerera igihugu n’ikipe y’igihugu Amavubi muri rusange ari nayo mpamvu hashyizweho ishuri ryigisha umupira w’amaguru kugira ngo abo bana bakiri bato bafite impano babashe gufashwa bivuze ko byose bihera mu bana bato.”

Umuyobozi yakomeje avuga ko ibyo byose bitagerwaho hatabayeho gushyira hamwe no guhuriza hamwe kuko aribwo buryo bwiza bwo kunoza umurimo kandi bikanatanga umusaruro ugaragara.
Yagize ati “Intego zacu dufite ntabwo zagerwaho mu gihe hatabayeho gushyira hamwe no guhuriza hamwe, bityo turasabwa twese gukora uko dushoboye kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu zo guteza ikipe imbere dukoresheje imiyoboro ifasha abana kuzamura impano zabo duhereye muri APR Football Academy kugeza mu ikipe nkuru, bikanafasha ikipe y’igihugu ndetse bikanateza imbere abakinnyi bacu”
Lt Gen Mubarakah kandi yaboneyeho kongera kwibutsa ikipe nkuru ko intego ari ugutsinda yaba hano imbere mu gihugu ndetse no hanze mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League gusa yibutsa ko byose bitagerwaho mu gihe hatabaye imyitwarire myiza(discipline).
Yagize ati” Ndagira ngo kandi nongere nibutse n’ikipe nkuru ko intego yacu ari ugutsinda imikino yose yaba hano mu Rwanda tukegukana ibikombe byose ndetse no hanze mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League ariko rero ibyo byose ntitwabigeraho tudafite imyitwarire myiza (discipline) niyo igomba kuturanga muri byose kandi bigomba guhera muri twe turi hano”

Umuyobozi yahaye umwanya buri wese kugira ibitekerezo atanga maze umuyobozi wungirije Brg Gen Firmin afata umwanya ashimira umuyobozi mukuru ku nama n’impanuro ze asaba buri wese gukora ibishoboka kugira ngo izo ntego zizagerweho.

Umunyamabanga w’iyi kipe Masabo Michel nawe yashimiye ubuyobozi bw’ikipe budahwema kuba hafi ikipe muri rusange yizeza abayobozi ko we na bagenzi be bagomba gukora ibishoboaka byose bakuzuza inshingano zabo.
Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese ababwira ko bagomba gutangira gutekereza kuri izo ntego n’icyerekezo by’ikipe, avuga ko buri wese agomba kuzuza inshingano ze guhera muri APR Football Academy kugeza mu ikipe nkuru anabasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.


