E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi  bwa APR FC bwasuye iyi kipe mbere y’uko itangira shampiyona

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bwa APR FC bwasuye iyi kipe mbere y’uko itangira shampiyona yuyu mwaka wa 2021/2022.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe n’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe Gen James Kabarebe ari kumwe n’umuyobozi  wa APR FC  Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’umuyobozi wungirije Brig Gen  Firmin Bayingana, umunyamabanga wiyi kipe Masabo Michel  ubwo basuraga iyi kipe aho yari iri gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Gicumbi kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali Nyamirambo bagize ubutumwa bagenera iyi kipe.

Umuyobozi  wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga  yatangiye ashimira ikipe ya APR F.C mu bikorwa bitandukanye yagiye ikora anaha ikaze umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C Gen James Kabarebe.

Umuyobozi  wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga  yatangiye ashimira ikipe ya APR F.C

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C yatangiye agira ubutumwa abaha nyuma yo gukina imikino ny’ Afurika, anakomeza agira ubutumwa abagenera mu kwitegura shampiyona.

Yagize ati ”imikino mumaze gukina mu ruhando rw’amahanga twarayibonye twahuye n’amakipe akomeye ariko yose yavuye hano mu Rwanda  yiyushye akuya” kubwo umupira babonye hano, hari ikintu kiza mumaze kugeraho kigaragarira buri umwe, kera amakipe yo hanze yazaga mu Rwanda aziko aje kuhatsindira ndetse n’ ibitego byinshi,  ariko ubu ikipe iza isigaye iza iziko bitari buyorohere gutsindira hano ibyabaye kuri aya makipe aheruka hano murabizi.

Yego twagiye dutombora amakipe akomeye  kandi ninayo twashakaga, kuko iyo utomboye ikipe ikomeye nawe uba ushaka kwerekana urwego rwawe iyo rero ukinnye n’amakipe mato uba usubiye inyuma. Ikipe ikomeye ya Tunisia twatomboye tumaze gukina nayo yabonye umupira twakinnye ko nta kipe byakorohera gukura amanota hano mu Rwanda uko  amakipe yishakiye.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe ubwo yatangaga impanuro

Yakomeje agira icyo asaba iyi kipe  mbere yitangira rya shampiyona.

Yagize ati ”tugiye gutangira shampiyona uko twashoje uy’ umwaka ushize ari nako bikomeza n’ ugutsinda ibitego byinshi ikipe yose tujya guhura nayo ikaba iziko APR F.C iyitsinda ibitego byinshi kandi ibyo ngibyo bizagerwaho kuko mufite abatoza beza ndetse n’ababafasha, tubifurije amahirwe tuzongere dutware igikombe.

Amafoto:

umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe ubwo yakurikiranaga imyitozo
yabashimiye uko bitwara mu ruhando rw’amahanga
Major Guillaume Rutayisire Team manager wa APR FC
umunyamabanga Masabo Michel yarahari
Umutoza Adil atanga amabwiriza
Ni imyitozo Irangwamo Ishyaka
Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Placide bitegura gutera umupira n’umutwe

Akanyamuneza Ni kose mu Ikipe mbere yitangira rya Shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published.