Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye umutoza Adil Mohammed Erradi umaze imikino 50 adatsindwa

Ubuyobozi bwa APR FC kuri uyu wa Kabiri bwashimiye mutoza Mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, ndetse n’abandi batoza bamwungirije bamufasha gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wa shampiyona na Mukura VS.

Nyuma y’uyu mukino nibwo umutoza Adil yashyikirijwe igikombe na Chairman wa APR F.C, Lt Gen Mubarakh Muganga, nyuma yo kumara imikino 50 adatsindwa muri Shampiyona y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2019.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, ashyikiriza ishimwe umutoza Adil Mohammed Erradi watoje imikino 50 ya Shampiyona adatsindwa

Umunya Marocco Adil Mohammed Erradi yageze mu Rwanda bwa mbere muri 2019 ubwo yari aje kureba ikipe agiye gutoza, icyo gihe APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda.

Nyuma yo kubona no kumenya ikipe agiye gutoza ntiyazuyaje gushyira umukono ku masezerano ahita atangira gutoza APR F.C mu mikino ya Gisirikare yabereye muri Kenya, anatwara igikombe.

Nyuma y’iyo mikino umutoza Adil Mohammed Errad nibwo yatangiye gutoza imikino ya shampiyona ya 2019/20 tariki ya 4 Ukwakira 2019 icyo gihe APR F.C yasoje itsinze imikino 16, inganya irindwi muri 23 yabazwe kuko Shampiyona yahagaritswe kubera COVID-19.

Muri Shampiyona ya 2020/21 yabanje guseswa, APR FC yatsinze imikino itandatu yose yo mu Itsinda A ryarimo na AS Muhanga, Bugesera FC na Gorilla FC mbere yo gutsinda itandatu, ikanganya na AS Kigali mu makipe umunani yahataniye igikombe.

Neffati umutoza wungirije ashyikirizwa igikombe na Maria Gahigi

Uretse Adil Mohammed Erradi, abandi bashimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC ni Umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati, Umunya-Maroc Haji Taeb Hassan na Mugabo Alexis batoza abanyezamu ndetse n’umufana Niyireba Jean uzwi nka Gikona Internationale.

Abakinnyi bose ba APR F.C ,abatoza, n’bakozi bose ba APR F.C bari bambaye imipira y’umweru ndetse n’ibindi birango byanditseho “Imikino 50 tudatsindwa”.

APR FC ya mbere muri Shampiyona n’amanota 31, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare, ubwo izaba yakiriwe na Rutsiro FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona umukino uzabera kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Abakinnyi ba APR FC baza mu kibuga mbere y’uko haba umuhango wo gushimira abatoza

APR FC yujuje imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa

Ndagano Faradjallah wa Azam umuterankunga wa APR FC, ni we wahaye igihembo umufana uzwi nka Gikona
Mugabo Alexis umutoza w’abanyezamu yahawe igihembo na Mike ‘La Galette’
Team Manager wa APR FC, Lt Col Rutayisire Guillaume, niwe wafatiye igihembo cya Haji Tael Hassan utoza abanyezamu

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, ashyikiriza ishimwe umutoza Adil Mohammed Erradi watoje imikino 50 ya Shampiyona adatsindwa
Abakinnyi abatoza n’abakozi ba APR FC bafata ifoto nyuma y’umuhango wo gushimira abatoza

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *