E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu

Nyuma y’imyaka isaga 11 ikipe y’ingabo z’igihugu ishinze ishuri ry’umupira w’amaguru APR FOOTBALL ACADEMY ubuyobozi bw’iyi kipe burashimira cyane byimazeyo ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu ku cyerekezo n’ubufasha budahwema guha iri shuri n’ikipe nkuru muri rusange.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangiye ashimira ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu, anasobanura muri make umumaro w’iri shuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Yagize ati” Mutwemerere dukoreshe kano kanya, dushimire cyane ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu ku ntekerezo zifite icyerekezo mu mupira w’amaguru biyemeza gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ntibiba byoroshye kwemera kwigomwa amikoro amwe ngo izi nzozi zibe impamo, ariko nanone iyo ubona aho washoye hatanga umusaruro birashimisha kandi bikaruhura.”

“Tuvuga bike kumusaruro wagezweho, n’uko byahaye abana bato b’Abanyarwanda aho barererwa, impano bifitemo zigahabwa amahirwe zikazamurwa kurushaho, ibi byose bitanga icyizere ko bikomeje gutya, no kubona abaserukira Amavubi bizoroha kurushaho. Ikindi n’uko iyo basoje iyi gahunda, bahabwa amahirwe yo gukina kinyamyuga bakarenga n’imbibi z’u Rwanda bakajya guhahira kure bakiteza imbere n’ababo.”

“Icya nyuma n’uko abasoje iyi gahunda bakiri mu Rwanda, batanga ibyishimo aho bari mu makipe atandukanye baba bakiniramo, dore ko iri shuri ry’umupira w’amaguru rimaze gutanga abakinnyi bagera 117, kandi iyi gahunda ikaba ikomeza gukorwa. Byumwihariko ibyo tuvuga, ni ibyaraye byigaragaje ku munsi w’ejo ku mugoroba, igitego rukumbi cyabonetse dutsinda Rayon Sport cyagizwemo uruhare no guhanahana bwa nyuma na banyuze muri iryo shuri ry’umupira w’amagura APR football Academy: Mugunga ➡️ Anicet ➡️ Lague ➡️ Anicet asoreza m’urushundura bititezwe.”

Umuyobozi kandi yakomeje avuga ko usibye guhabwa amahirwe yo kuzamura impano zabo, ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu bubashakira n’abatoza beza bari ku rwego rwo hejuru ndetse n’abakinnyi bafite ubunararibonye mu mupira kugira ngo bafashe abo bana bato kurushaho kuzamura urwego rwabo

Yagize ati” Usibye ibyo byose twavuze, ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu, bunabashakira abatoza beza bari ku rwego rwo hejuru kugira ngo barusheho kuzamura urwego rwabo dore ko baba bagiye gukina kinyamwuga ndetse bakanashakirwa n’abakinnyi bafite ubunararibonye kugirango nabo babafashe mu mpano yabo ibyo byose rero ni ubufasha bw’ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu niyo mpamvu rero tutazahwema kubashimira.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen Mubarakh Muganga yasoje ajya inama abona yazamura umupira w’amaguru

Ati” Mu gusoza nti byumvikane nko kwishongora ariko, ikigamijwe n’ukugira ngo abafite icyerekezo cya Ruhago bose ni mushore mu mashuri y’imipira (Football academies) naho ni muhinira ku ntsinzi ya none gusa ni ukuvuga ko hagowe abatoza, kuko abatashoboye gutsinda APR FC bose muzirukana nyamara atariyo ntandaro.”

APR FC UMURAVA INTSINZI ITEKA.

Leave a Reply

Your email address will not be published.