Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko umukinnyi wayo Byiringiro Lague agiye kongerwa amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu aho byavuzwe ko agiye guhabwa miriyoni 60 n’umushaha wa miriyoni 2 buri kwezi.
Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’ikipe ya APR FC kudatega amatwi no kudaha agaciro ibihuha nk’ibi kuko bigamije kuzana umwuka mubi mu ikipe no gushaka kwangiza ikipe muri rusange.
Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwamaganye abantu bagamije kwangiza ikipe ya APR FC kuko nibikomeza abibiri inyuma bose bazajyanwa mubutabera, bityo bukaba busaba buri wese kujya abanza kubaza neza mbere yo kugira ibyo atangaza kugira ngo atangaze ibyo afitiye gihamya.