Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ubuyobozi bwa APR FC bwahagaritse Ishimwe Kevin by’agateganyo

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu Tariki 28 Ukwakira, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi.

Kevin w’imyaka 25, akaba yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro Tariki 05 Kanama 2019.

Kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo aho uyu munsi iri bukore kabiri, mu gitondo saa tatu na nimugoroba saa cyenda. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse n’abari barwaye bose bakaba baragutse batangiye imyitozo, nta mvune n’imwe iri mu ikipe.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *