E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC bwaganirije abakinnyi n’abatoza bubasaba kunoza akazi kabo neza banabasaba kuzitwara neza muri CECAFA

Nyuma yo gusezerera abakinnyi 16 ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye n’abakinnyi APR FC yasigaranye ndetse n’abatoza bubasaba gukora ibishoboka byose bakitwara neza ndetse bakanoza neza akazi kabo neza.

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yashyize ahagaraga abakinnyi 16 yasezereye inaboneraho umwanya wo kuganiriza abo yasigaranye 14 ibibutsa inshingano zabo ibasaba kwitegura neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Usibye kandi kuba baganiriye nabo Gen Mubaraka umuyobozi wungirije wa APR FC yanaganiriye n’abakinnyi bamwe APR FC yifuza kuba yabaha amahirwe ikabatiza mu yandi makipe barimo Itangishaka Blaise, Nkinzingabo Fiston,Nshuti Innocent na Songayingabo Shaffi.

Umuyobozi yababwiye ko ikipe ikibafitiye ikizere ari nayo mpamvu batashyizwe ku rutonde rw’abasezerewe, gusa abahitishamo uburyo bubiri: ubwa mbere, kubatiza mu yandi makipe cyangwa se bagahabwa inzandiko zibasezerera bakishakira andi makipe akumvikana na APR FC

Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi, umuyobozi wungirije wa APR FC yababwiye ko bakiri abakinnyi ba APR FC kugeza igihe bazabwirirwa amakipe bazatizwamo abasa bosore bakaba bagomba gukomezanya nabandi imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.