
Ubwo umukino wa Super Cup 2022 wakinwaga ku Cyumweru tariki 14 Kanama, Abakunzi ba APR F.C bagaragaje ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru baje gushyigikira no gtera ingabo mu bitugu ikipe yabo ikina na AS Kigali.
Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bushimira cyane abakunzi b’iyi kipe badahwema gushyigikira ikipe yabo bakunda, haba imikino ikipe ikinira mu Ntara zose baba bari kumwe n’ikipe yabo. Ubuyobozi bwa APR FC bukaba buboneyeho gusaba abakunzi b’ikipe gukomeza gukunda no gushyigikira ikipe yabo.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bushimira ikipe ya AS Kigali yabashije kuyitsinda inshuro 03 mu gihe cy’amezi abiri. Nanone, ariko buributsa ko ikipe y’Umujyi wa Kigali imaze imyaka 22 ibayeho, bakaba bamaze gukina imikino 59 n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Muri iyo mikino yose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi igera kuri 40, AS Kigali itsinda 09, banganya inshuro 10.
Bijyanye na politiki ya APR FC yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda baba baturutse mu Ntara zose z’igihugu ndetse iyi politiki ikaba inafasha nandi makipe yose kuko kugeza ubu amakipe yose yaba ayo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri hafi ya zose harimo abakinnyi baciye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Ubuyobozi bwa APR FC bwaboneyeho no gushimira abakinnyi uko bitwaye mu mukino ku munsi w’ejo kuko byasabye gukiranurwa na za penalite ku ikipe ifite abakinnyi b’Abanyamahanga baturutse impande zose z’isi. Gusa ariko abakinnyi baributswa ko bafitiye ideni abakunzi ba APR FC bityo barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga no gukorana umuhate.
Byumwihariko abakinnyi ba APR F.C bakirangaye bakicyebura kuko nta mwanya wabyo bitewe n’urugamba dufite imbere yacu.