Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 24 Werurwe havuzwe amakuru y’uko umwe mu batoza ba APR FC yaba atakibarizwa mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva aya makuru, bukaba buyanyomoza. Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba bwemeza ko abatoza bose ba APR FC bahari nta n’umwe wirukanywe ahubwo ibivugwa byose ari ibihuha.
Umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt. Col Sylvestre Sekaramba akaba yatangaje ko ibivugwa byose ko atari byo.
Yagize ati: “Amakuru yiriwe avugwa ko umutoza wungirije Nabyl Bekraoui yaba yaragiye ntabwo ari yo, uyu mutoza arahari cyane cyane ko nta n’itangazo twigeze dushyira hanze rivuga ko twaba twaramusezereye cyangwa ko tumuhagarike. Ubwo rero ibivugwa byose ni ibinyoma kuko nta gihamya gihari cyavuye muri APR FC ko Nabyl yaba atakiri umutoza wayo.”
Umunyamabanga mukuru akaba yakomeje avuga ko n’ibivugwa ko haba hari umwuka mubi hagati ya Nabyl n’umutoza mukuru Mohammed Adil, nabyo atari byo.
Yakomeje agira ati: “Oya ibyo nabyo sibyo rwose, nta mwuka mubi uri hagati y’abatoza bacu kuko umutoza mukuru Mohammed Adil niwe wazanye Nabyl Bekraoui babanye neza nta kibazo kiri hagati yabo.”
Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buboneyeho gusaba abakunzi n’abafana ba APR FC kudaha agaciro ibyo bihuha.