E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru avugwa ko Eto yahagaritswe n’isimburwa rya Adil

Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yiriwe avugwa ko ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC Mupenzi Eto yahagaritswe, ndetse bukananyomoza amakuru y’uko ngo umutoza Mohamed Adil agiye gusimbuzwa Jacob Ghost Mulee.

Aya makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma ndetse bigaragara ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Bityo, ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ umupira w’ amaguru, by’ umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo makuru afite.

MASABO Michel
SG / APR-FC

Leave a Reply

Your email address will not be published.