E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC burahumuriza abakunzi n’abafana bayo


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi, nibwo havuzwe inkuru y’uko hari abakinnyi ba APR FC barimo rutahizamu Byiringiro Lague baba bamaze iminsi bukumvikana n’amakipe atandukanye yabifuzaga nyamara abo bakinnyi bagifite amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Byavugwaga ko umukinnyi Byiringiro Lague yegerewe n’ubuyobozi bw’imwe mu makipe ya hano mu Rwanda bukamusaba ko yayerekezamo, nyamara uyu rutahizamu agifite amasezerano mu ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu kimwe n’ abandi bakinnyi byavugwaga ko bifuzwaga nayo .

Umuyobozi wungirije wa APR FC Major Gen. Mubarakh Muganga akaba ahumuriza abakunzi n’abafana ba APR FC agira ati: “Ndagira ngo mpumurize abakunzi ba APR FC bari bagize impungenge z’uko hari umukinnyi wayo bivugwa ko yaba yaregerewe n’indi ikipe imwifuza, ko uwo mukinnyi na bagenzi be bafite amasezerano ya APR FC”

Yakomeje agira ati: “ Rwose abakunzi ba APR FC batuze bahumure ikipe yabo imeze neza ndetse inahagaze neza cyane ku buryo nta mukinnyi wayo wakwifuza kuyivamo ngo ajye ahandi”

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba buboneyeho gusaba amakipe yagira umukinnyi yakwifuza muri APR FC kujya begera ubuyobozi bwayo mbere yo kuvugisha umukinnyi. Ibi bizatuma bamenya niba uwo bifuza afite amasezerano cyangwa atayafite ndetse babe banayagura igihe bamwifuza cyane.

Indi nzira ishoboka ni iyo kubaza FERWAFA niba umukinnyi wifuzwa nta masezerano agifite.

Bitabaye ibyo bagwa mu gihombo kuko ushobora guhura n’umikinnyi warerewe ahandi akabarira amafaranga y’ubusa.

Binyuze mu bwumvikane no mu mupira w’amaguru wa kinyamwuga, birazwi ko imyaka ishize APR FC izwi cyane mu kugira uruhare rwo gutanga no gutiza abakinnyi barenga 79 (abenshi barerewe mu ishuri ry’ umupira w’ amaguru ryayo) andi makipe atandukanye.

Ubuyobozi bwa APR FC bwumva iby’iyo nkuru ari iyashakaga ko ikipe y’ingabo z’igihugu yumvikana mu itangazamakuru kuko yari imaze iminsi ihugiye mu kdi kazi ko gukumira icyorezo cya COVID-19. “Na none nta wabura gutekereza ko hari abifuzaga ko no mu ikipe yacu hazamo bomboribombori kuko na nyuma yo kubinyomoza hari abavuga ngo APR yaraye isinyishije abakinnyi bavugwaga kandi sibyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.