E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR F.C bwongeye kwibutsa abakinnyi b’iyi kipe intego n’icyerekezo by’ikipe

Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwagiranye inama n’abakinnyi ndetse n’abatoza kuri uyu wa Mbere bwongera kwibutsa abakinnyi b’iyi kipe intego n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite bubasaba kongera umuhate n’imbaraga kugira ngo intego izagerweho

Ni inama yabaye iyobowe n’Umuyobozi mukuru wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga.

Ni inama kandi yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Umuyobozi w’ikipe Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye avuga ko atari bufate umwanya muremure kuko abizi ko bafite imyitozo.

Yagize ati: “ndagira ngo mbanze nshimire cyane buri wese witabiriye iyi nama, ikindi ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye ariko ziri bwibande ku ntego n’icyerekezo by’ikipe ya APR FC aho intego yacu ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ndagira ngo mbibutse ko ‘ubwo turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona, ariko bitararangira urugamba ruracyari rwose.”

“Rero ndashaka ko buri wese yibuka ko ari inshingano ze kubaha no kuzirikana intego z’ikipe ya APR FC, shampiyona irarimbanyije kandi n’igikombe cy’Amahoro nacyo kiri mu nzira ubwo rero ibyo bikombe byombi n’ibindi byose byashyirwaho ngo bikinirwe, intego ni ukubyegukana.”

Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese ababwira ko bagomba gutangira gutekereza kuri izo ntego n’icyerekezo by’ikipe, avuga ko buri wese agomba kuzuza inshingano ze, anabasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Umunyamabanga wa APR FC Masabo michel yari yitabiriye iyi Nama
Umutoza Adil Mohammed ariko kumwe na Mupenzi eto’o

Team manager w’ikipe LT Colonel Rutayisire Guillaume ari kumwe n’umutoza wungirije Jamel eddine neffati

Abakinnyi ubwo bari bakurikiye impanuro z’umuyobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published.