E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR F.C bwasuye ikipe mbere yo guhura na Kiyovu Sports

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo igeze ku munsi wayo wa 27, ikipe y’ingabo z’igihugu iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu, irakira ikipe ya Kiyovu Sports bakurikiranye k’ urutonde rwa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu.

Ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu yasozaga imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu, bitegura umukino uri bubahuze na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, Abayobozi b’iyi kipe baganirije abakinnyi bagira ubutumwa babagenera.

“N’ ubutumwa buganisha ku ntego zisanzwe z’iyi kipe zo gutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, baboneraho kubifuriza intsinzi mu mukino w’uyu munsi ndetse n’indi mikino izakurikiraho”

Tubibutse ko aya makipe agiye guhura ku munsi wa 27 wa shapiyona, ari nayo akurikiranye k’ urutonde rwa shampiyona dore ko atandukanyijwe n’amanota 03 mu gihe shampiyona ibura imikino 04 ngo igere ku musozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.