Mu mupira w’amaguru habamo gutsinda, gutsindwa ndetse no kunganya ariko buri kipe siko ikina ngo itsinde n’ubwo aba ariyo ntego, nanone abarebye kure bahitamo buri kimwe gishoboka kugira ngo intsinzi igerweho ari nabyo bituma ikipe yigarurira imitima y’abatari bake.
Ku ikipe y’ingabo z’igihugu Abayobozi bayo bakoze ibishoboka byose nyuma yo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda ngo bakine umupira uri k’urwego rwo hejuru bongeyeho no gushaka Abatoza bakomeye bagomba kwerekana itandukaniro, nibwo umutoza Adil Erradi Mohammed yageze muri APR F.C
Nyuma yo kuhagera yitwaye neza kugeza n’uyu munsi aho agejeje imikino 50 ataratsindwa ibintu bitakozwe n’undi uwari we wese.
Benshi bakwibaza bati ni shampiyona iri k’urwego rwo hasi cyangwa ni ubuhanga bw’umutoza Adil.

Ubaye ukurikira shampiyona, nawe igisubizo cyaba cyabonetse muri shampiyona y’umwaka ushize 2020/2021 abanyamahanga bari bemewe gukina mu kibuga bari 03 muri uyu mwaka wa 2021/2022 hemewe abanyamahanga 05 mu kibuga ariko n’ubundi umutoza Adil aracyatsinda kandi agatsinda akinisha abana b’Abanyarwanda batarangwamo umukinnyi w’umunyamahanga numwe. Ibyo kandi bikiyongeraho ko Abatoza bayo makipe yandi abenshi ari abanyamahanga shampiyona ibarizwamo umubare w’Abanyamahanga bangana gutyo si shampiyona yoroshye n’agato.
Byose bifite aho biva
Ubuyobozi bwa APR F.C ntacyo butakoze kugira ngo ikipe yitware neza, ni ubuyobozi kandi bubasha kwegera abakinnyi ndetse n’abandi bakozi ba APR F.C bakabereka ko intsinzi ariyo ya mbere dore ko ari ikipe y’Ingabo z’u Rwanda kandi aho ziri hose zirangwa ni intsinzi nkuko ubuyobozi butabura kubibwira abo bakinnyi bayo.
Ubuyobozi kandi bwakomeje kuremamo ikizere abakinnyi b’Abanyarwanda babereka ko bashoboye kandi bafite uko bagera kure mu mupira w’amaguru. Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bushimira Abatoza, abagize ikipe tekinike, abakunzi b’iyi kipe ku bwaka gahigo.

Ubuyobozi bwa APR F.C kandi bwashimiye abakunzi b’iyi kipe badahwera kwereka urukundo iyi kipe
Ubuyobozi bwa APR F.C burashimira byimazeyo abakunzi biyi kipe badahwema kwereka urukundo iyi kipe n’ubwo igihe kinini bakimaze batagera kuri Sitade ngo bihere ijisho ikipe bihebeye kubera icyorezo cya COVID-19 ibyo ntibyababujije gukomeza kuba inyuma y’ikipe kugeza ubwo bongeye kwemererwa kuza ku kibuga bakakirizwa intsinzi ubwo APR F.C yatsinda Police F.C
Ubuyobozi bwa APR F.C bwakomeje bushimira abakunzi biyi kipe uko bitwaye ku mukino wahuje APR F.C na Police FC birinda icyorezo cya COVID-19 banubahiriza andi mategeko yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo.
APR F.C iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Mbere aho izaba yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports umukino utarabereye igihe, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
sumycin 500 mg price in india