Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ubuyobozi bwa APR F.C buranyomoza amakuru y’ibihuha y’igura ry’abakinnyi b’abanyamahanga

Si rimwe si kabiri Ubuyobozi bw’ikipe ya APR F.C bwafashe umwanya bugasobanura ko politike ya APR F.C ari ugukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda ariko ugasanga akenshi bikunda kurenzwa ingohe hagahimbwa inkuru z’ibihuha zigamije guca intege abakinnyi ba APR F.C ndetse zinahabanye na politike n’icyerekezo by’iyi kipe.

Bijyanye nibyo byose, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hakwirakwijwe amakuru y’ibihuha ya Uwiringiyimana Peter, avuga ko ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR F.C ko ngo yaba igiye kugura umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe usanzwe ukinira ikipe ya ya Kaizer Chiefs yo muri South Africa.

Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bunyomaza ayo makuru y’ibihuha agamije guca intege no gutesha umutwe abakinnyi ba APR F.C cyane ko ngo nta wusimbura ikipe itsinda kandi ngo uyu mugani urareba APR F.C kurusha izindi kipe.


Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba buboneho gusaba abakunzi b’iyi kipe kutajya baha agaciro amakuru batahawe n’Ubuyobozi bw’ikipe cyane ko amakuru yayo afite aho anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe.

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *