Mu gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, havugwa byinshi bitandukanye gusa akenshi usanga ibivugwa aba ari ibihuha kandi biba bigamije gutesha umutwe abakinnyi cyane cyane ababa basoje amasezerano mu makipe yabo.
Aha niho Ubuyobozi bwa APR F.C bwahereye buburira andi makipe kutibwa bababeshya ko hari abakinnyi bo mu yandi makipe bifuzwa na APR F.C, nk’ubu hamaze iminsi havugwa amakuru atariyo y’ibihuha avaga ko ikipe ya APR F.C yifuza umukinnyi Serumogo usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.
Ibi byose bivugwa ni ibihuha kuko APR F.C kuri buri mwanya uhereye mu izamu kugeza ku bataka, ifiteho nibura abakinnyi babiri, n’ubwo muri 30 basabwa igifitemo imyanya 04, ariko ntabwo byasaba ko hagira umukinnyi usohoka kugira ngo hagire uwinjira kuko abakinnyi bose barimo bafite ubushobozi kandi baracyakenewe.
Bityo Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba buboneyeho gusaba abifuza kugira amakuru bamenya y’ ukuri y’ ikipe, ko bajya bagana Ubuyobozi cyangwa urwego rushinzwe itangazamakuru muri APR F.C aho biri ngombwa, bagahabwa amakuru nyayo atari ibihuha.
Ubuyobozi bwa APR F.C bubaye bubashimiye.