E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi Bukuru bwa APR F.C burashimira Abakinnyi

Nyuma y’intsinzi no kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2021-2022 Abakinnyi ba APR F.C bagenewe ubutumwa bw’ishimwe n’Ingabo z’Igihugu aho ziri hose mu kazi ngo baziraje neza.

Ubutumwa bwahereye ku mateka y’iyi kipe kuva yakwinjira muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 1994 ubu imyaka ikaba ibaye 28 aho ifite ibikombe 20 bya shampiyona ni amateka akomeye cyane.

Ingabo zagize ziti” Kuva mu mwaka wa 1994 ikipe ya APR F.C yinjira mu rugamba rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, imyaka ibaye 28 bityo kuba igikombe muyihaye ari icya 20 n’ibyagaciro gakomeye cyane mwarakoze cyane muri abo gushimirwa”

Usibye gushimira abakinnyi, Ingabo z’Igihugu kandi zanaboneyeho n’umwanya wo gushimira cyane byimazeyo umutoza Adil Muhammed Eradi ku kazi gakomeye we n’abagenzi be bakoze bakabasha kwegukana igikombe cya 20 cya shampiyona.

Bati” Umutoza Adil Muhammed Eradi n’abagenzi bawe muri Indashyikirwa mwakoze akazi gakomeye cyane mwese mushyize hamwe ubu mwegukanye igikombe cya gatatu cya shampiyona mwikurikiranya ni amateka akomeye mukoreye ikipe yacu mwarakoze cyane”

Ingabo z’igihugu kandi zanafashe umwanya wo gushimira abakunzi b’ikipe yabo batahwemye kuyiba hafi bakayitera ingabo mu bitugu mu mikino yose kugeza ubwo ikipe yegukana igikombe.

“Ntitwabura gushimira Abakunzi ba APR F.C ko mutahwemye gutera ingabo mu bitugu ikipe yacu, igihe cyose muyiba hafi haba mu minsi y’akazi murigomwa mukaza kuyishyigikira namwe mwarakoze cyane mukomereze aho.

Lt Gen MK Mubarakh Umuyobozi wa APR F.C, nawe yagize ubutumwa agenera umuryango mugari wa APR F.C abashimira kuba begukanye igikombe cya 20 cya shampiyona.

Yagize ati” Nta kindi navuga uretse gushimira cyane byimazeyo Umuryango mugari wa APRF.C kuba twegukanye igikombe cya 20 cya shampiyona, ndetse nkanashimira cyane n’abandi bose bahurira k’umukino w’umupira w’amaguru”

Umuyobozi wa APR F.C yasoje ubutumwa bwe ashimira cyane Umutoza Adil Muhammed Eradi n’abagenzi ndetse n’Abakinnyi ku kazi gakomye bakoze.

” Nanone sinabura gushimira Umutoza Adil Muhammed Eradi n’abagenzi be n’abakinnyi kuba barakomeje kumva no gusigasira umurage w’ ingabo z’igihugu ugira uti: Intego ni uguharanira intsinzi iteka.

Tubibutse ko igikombe cya shampiyona ikipe ya APR F.C yaraye yegukanye cyasanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/2007, 2008/2009, 2009/2010, 2010/2011, 2011/2012, 2013/2014, 2014/2015, 2015/1016, 2017/2018, 2019/20, na 2020/21

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.