Nyuma y’uko ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye shampiyona y’umupira w’amaguru 2020/2021 abakinnyi n’abatoza basubiye mu biruhuko mu gihe hategerejwe andi marushanwa ari imbere, mu kiganiro kapiteni w’iyi kipe Manzi Thierry aganira n’urubuga rw’iyi kipe yagize ubutumwa agenera abakinnyi muri iki gihe abakinnyi bari mu biruhuko.
Twatangiye tumubaza uko shampiyona yarangiye yagenze yagize ati:
“Yego twashoje shampiyona tudatsinzwe, ku ikipe mbereye kapiteni ni ishema kuri buri mukinnyi wese uyirimo ibyo bigaragaza akazi ku buyobozi, akazi ku mutoza ndetse n’akazi ka bakinnyi twese dufatanyije nk’uko ubivuga gutsindwa biragora niyo mpamvu buri wese iyo akoze akazi ke akanagakora neza bigaragaza uko mwiteguye muri shampiyona ninako ibagendekera, rero kuba tutaratsinzwe ni ibintu twari twarateguye kandi twabikoze neza.”
Wowe ku giti cyawe muri ibi biruhuko urimo kwitwara gute ese abakinnyi ubereye kapiteni mubasha kuganira bo bimeze gute?
“Iyo shampiyona irangiye buri mukinnyi ajya mu rugo akajya aho atuye agatangira kujya mu buzima butandukanye n’ubwo yararimo , ariko ntakwirengagiza akazi asanzwe akora umunsi ku wundi kuko umupira w’amaguru icyumweru kimwe cyangwa ibyumweru bibiri udakora imyitozo ugaruka warasubiye inyuma, niyo mpamvu buri mukinnyi wese aba agomba gukora imyitozo, nakwiheraho nkange ubwange ndikoresha ni imyitozo uba wipangira ku giti cyawe ukabyipangira ukikoresha kugirango umubiri wawe ukomeze kumenyera kuko iyo utamenye gahunda yawe umubiri uragenda ukabyibuha ugasanga igihe cyo kugaruka mu myitozo umubiri warabyibushye cyane bikakugora guhita ugaruka vuba, rero navuga ko umukinnyi utekereza ku mpano ye agomba kwikoresha, ni umwanya rero wo kwikoresha kugira ngo igihe tuzasubirira mu myitozo tuzasange twese tugifite imbaraga n’umubiri ukimeze neza.”
Ni ubuhe butumwa wagenera abakinnyi bagenzi bawe muri iki gihe batari gukina?
“Ubutumwa naha abakinnyi nka kapiteni wabo ni uko twakomeza kwicunga twebwe nk’abakinnyi rimwe na rimwe iyo utaye akazi kawe nyuma ugatangira kujya mu bindi iyo ugarutse ntabwo ubasha kugaruka ku murongo mu buryo bwihuse dukomeze twirinde hano hanze hari icyorezo twirinde twikoreshe niyo myitozo tuzage gutangira undi mwaka wa shampiyona tumeze neza.”