Umutoza mukuru wa APR FC Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi, yifurije umuryango mugari wa APR FC Noheli nziza n’umwaka mushya muhire nyuma yo kwerekeza mu biruhuko asize ikipe y’ingabo z’igihugu ku ntebe y’icyubahiro muri sampiyona ya 2019+20 isoje imikino ibanza.
Mohammed Adil werekanywe ku mugaragaro nk’umutoza wa APR FC Tariki ya 02 Kanama 2019, yahise ayobora APR FC mu mikino ya Gisirikare yakinwe hagati ya 12 23 Kanama 2019 ndetse APR FC inabasha kwegukana iki igikombe itsinze imikino itatu kuri ine yakinnye muri iri rushanwa ryabereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Yakurikijeho igikombe cy’Agaciro Football Tournament 2019 cyakinwe Tariki ya 13 na 15 Kanama, aho APR FC yabashije kwegukana umwanya wa kane muri iri rushanwa rikinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona irangiye.

Adil kandi n’abungiriza be bahagaze neza muri Shampiyona y’u Rwanda 2019-20, aho APR FC isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere itaratsindwa umukino n’umwe muri 15 yakinwe, ikaba yaranganyije imikino ine. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba iri ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 37 aho irusha iyikurikiye Police FC amanota atanu ndetse na Rayon Sports ya gatatu amanota atandatu.



Mu butumwa Adil yageneye umuryango mugari wa APR FC, uyu mutoza ashimira abakinnyi be bakora cyane umunsi ku wundi ndetse akaba yashimye cyane abayobozi bahora hafi y’ikipe, abakinnyi baharanira gutsinda umunsi ku wundi ndetse n’abafana b’agatangaza batajya bahwema gushyigikira ikipe bahoza ku mutima.
Yagize ati: ”Baba abakinnyi bacu, abo dukorana mu mitoreze y’ikipe umunsi ku wundi, abafana ,abakunzi b’akadasohoka, ndetse n’undi wese ufite aho ahuriye n’ikipe nziza ya APR FC, mbifurije Noheli nziza n’umwaka muhire wa 2020.”
” Ni iby’igiciro kanini kuba ndi kumwe n’umuryango wanyu w’agatangaza, ndi umunyamugisha kandi kuba ndi umutoza w’ikipe y’abakinnyi bakora cyane kandi baharanira kugera ku ntego zisumbuyeho ndetse n’abayobozi b’abanyamwuga batuba hafi umunsi ku wundi. Ndabifuriza ibyishimo bisendereye, ubuzima buzira umuze ndetse na Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020.”
Mohammed Adil Erradi – Umutoza mukuru wa APR FC