Mu gihe u Rwanda ndetse no ku isi hose hibukwa ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, umukunzi w’ikipe ha APR FC witwa Kuruvune Clyiaque yadusangije inzira y’umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside.
Mu kiganiro Kurumvune yagiranye na APR FC WEBSITE yadusangije uko ubuubuzima bwari bumeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 ndetse n’uko yisanze afana ikipe y’ingabo z’igihugu.
Kurumvune Cyliaque yatangiye adusangiza uko ibyo bihe bigoye byatangiye, yatangiye agira ati” Nitwa Kurumvune Cyliaque nkaba mvuka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Ruhango, navutse muri 1984 , Jenocide yakorewe abatutsi yabaye mfite imyaka 10 niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Ikintu nibuka hari kuwa Gatanu nijoro turyamye buri bucye ari kuwa Gatandatu, tugiye kumva twumva induru hanze iravuze numva batangiye gutera amabuye, Papa aba araje aratubyukije ngo mujye kwihisha ibintu birakomeye, turasohoka tujya mu rutoki munsi y’urugo tujya kwihishayo.
Bukeye tugaruka murugo, tubona ibintu byose byahindutse abaturanyi twari duturanye tubona batangiye kujya mu nka, nibwo bantu twari tuzi, abana twirirwanaga dukinana tubona bahindutse batangira kudutemera inka.
Ndibuka hari inka twari dufite y’inkungu imaze icyumweru kimwe ibyaye, baraje barayitema aho twari twihishe mu gisenge cy’inzu hejuru k’umuturanyi batuzanira inyama ngo turye mama aravuga ati”ntago narya inka yanjye, bayitemye ngo nyirye” bigeze aho baratubwira ngo ni tutayirya baradusohora ,inyama twaziriye nkabarimo kwigura.
Tubona abantu barimo barasenya, data yari responsable abantu baramukundaga cyane, mubaturanyi havuyemo umwe mubo twari duturanye araza aravuga ati aho kugira ngo mujye kwica kwa Sesonga umuryango we njye ndawugura. Data yitwa Sesonga Jean Damascene ,mama yitwa Mukagatare Marisiane.
Ndibuka twari dufite radiyo yitwaga melan, uwo muturanyi adutangira ibihumbi bitanu arayitwara yari umucuruzi wari ufite iduka hafi aho ngaho ,tujya kwihishayo bakomeza kuturwanaho ku manywa twirirwaga murugo,nijoro tukajya mu nsina kurarayo. Icyo gihe interahamwe zaje ,harimo interahamwe twari duturanye zajyaga ziza papa akaziha amafaranga zikagenda ,hari izindi zari iza Nyabisindu zije kutwica papa ahamagara babandi yari yarahaye amafaranga ,wa mucuruzi kuko yari akomeye yitwaga Hategeka aramubwira ati baje kunyica njyewe n’umuryango wanjye mumfashe muntabare ndabaha amafaranga ntakibazo.
Hategeka akodesha abandi bantu bahagarara imbere yo murugo ndabyibuka hari ikirundo cy’amabuye bagihagararaho aravuga ati “nta muntu uribuze kwica kwa Damascene, twe turabarwanaho mpaka.” Za nterahamwe zirongera zisubirayo zibonye baje bahagaze aho ngaho.
Ariko byagezeho ibyo kugura birashira ,papa abura ibintu byo kuzajya abaha, kubera ukuntu nakundaga papa nari narataye umutwe kubera ibintu nahoraga mbona, nza kugira ikibazo mumutwe nkajya numva ntazi ahantu ndi ,papa aho agiye nkamugendaho ndeba ukuntu bica abantu, hari abahungu twaragiranaga inka ahantu hitwa ibugarura babishe ndimo kureba, bafata amafaranga magana atatu bayahereza umwe mu nterahamwe zari aho ngo babanze bice abo bahungu, babakubita impiri mu mutwe ndimo kureba.
Papa baramufata baramubwira ngo nacukure umwobo ahantu imihanda yari ihuriye, bati “numara kuwipimamo utubwire” yawucukuye kuva mugitondo awipimamo baramubwira ngo ntago ugezeyo ngo bamureke arananiwe arongera acukure hamaze gucya bamukuramo baramutwara. Nsubira murugo kureba ko mama batamwishe ngeze murugo barambaza bati papa wawe arihe ,nti musize bamutwaye riko sinzi aho bamujyanye, barambaza bati”kuki umusize” nti narinje kureba ko hano batabishe, kuko twari dufite akana kabucura nakundaga cyane nari mfite ubwoba ko bakishe.
Bigeze nka saa tanu zijoro tubona papa araje, aratubwira ati ibintu mpuye nabyo nacukuye navunitse afite amabavu muntoki, bukeye mugitondo interahamwe zirongera ziraza kumutwara byo kwigura, uko yagiye uko nti twongeye kumubona, jambo twumvise haje wa mucuruzi niwe waje aratubwira ngo muve ahangaha, noneho narimfite mushiki wanjye nkurikira wabaga kwa nyogokuru aho bita Imayunzwe uba uciye ku ntenyo za Gitarama, yaje yiruka muri iryo joro aza aca mu mirambo araza abwira mama ati Sogokuru bamaze kumutema bamusanze ku muharuro aho yari yicaye .
Abazi Inshinge bicaraho izi bengesha ,ati sogokuru bamusanze kumuharuro bamukubita umuhoro (igice cy’umuhoro badatyaza)kugikanu kuberako yari umusaza ahita agwa., Nyogokuru nawe baramutwara turamubura tuza kumenya ko bamutaye muri wese nyuma ariko ubu bamukuyemo we twaje kumubona. Ubu mfite mama ,data we ntago tuzi aho yaguye kugeza nanubu. Ndi imfubyi ariko mfite mama.
Ndibuka aho twari turi twihishe, twagiye kubona tubona haje abasirikare batavuga ikinyarwanda, twari dufite data wacu yari yaragiye mu bakada ni ukuvuga wari yaragiye mu Nkotanyi niwe waje abasemurira, yagendaga abereka ahantu hose ubwo yaraje atubwira ko ari Inkotanyi ndetse ko barokoye bamwe, ubwo abari bihishe bandi nabo bahise baza, icyo gihe Inkotanyi zaduteranyije ahantu hamwe, Ndibuka uwo Datawacu yitwa Jean Marie Vianney niwe wadusemuriraga.
Icyo gihe Inkotanyi zatubwiraga ko baje kurokokora Abantu , twarishimye cyane rwose, turanezerwa, abantu turongera tugira umutekano, icyo gihe batujyanye ahantu hitwa Rwabusoro muri Bugesera tujye kubayo, twabayeyo baducungiye umutekano kugeza ubwo umutekano wari umaze kuboneka dusubira mungo zacu aho twabaga mbere.
Kurumvune kandi yageneye ubutumwa bw’ihumure, ubutumwa bw’ihumure naha bagenzi banjye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, nabawirako ubu turi mu buzima bwiza cyane, dufite umuyobozi wacu Perezida Kagame atwitayeho cyane, yaratworoje, dufite umutuzo. Mbese abantu baduhemukiye twarabikiriye, badusabye imbabazi turababarira rwose ubu ngubu ntakibazo tumeze neza ubu twariyunze , ndaha ubutumwa bagenzi banjye bw’uko twakomera, turacyariho kuko Imana iracyaturinze kandi tuzakomeza tubeho. Nababwira ko bakomeza kwihangana muri ibi bitoroshye turimo ariko ubuzima burakomeza Imana niyo nkuru.
Mu gusoza Kurumvune yadusangije uko yahisemo gudana ikipe ya APR FC, ati”Ubundi njyewe nakundaga umupira kuva nkiri umwana, kuko ndibuka twajyaga gukina imikino ya Interscolaire nanjye nkayikina, ntangiye kumva amakipe guhera muri 1999 ntangira kuzajya njya kureba imikino itandukanye, icyo gihe nabaga i Musanze nkaza no kuri sitade Amahoro, icyo gihe nakora akazi ko gutwara abagenzi nkakunda gutwara abanfana na APR FC, icyo gihe abafana nabo batangira kumenya binzamo uko ntangira kuyifana , ninabwo natangiye kujya kureba imikino yayo, narayirebye uburyo ikina numva ndayikunze, icyanzagamo ni ukumvako ari ikipe y’abasirikare baturokoye Jenoside, baduhaye ubuzima niyo mpamvu imbamo, imbamo nou maraso.
Njyewe nyifana kubera ko aho yavuye cyangwa yakomotse ni uko baturokoye baduha ubuzima, ubu ntabwo nakabaye ndiho, ubu buzima mbukesha Nyagasani nkanabukesha Inkotanyi zandokoye zihagarariwe n’umugaba w’ikireng Nyakubwa Paul Kagame, nicyo kintu gituma nkunda APR FC cyane.
APR FC imbamo, nkubu ngubu ninjiyemo neza kuko ndi umufana nkaba n’umukunzi wayo. Mfitemo imirimo kuko ndi umujyanama mukuru muri zone 1, gukunda APR FC binyibagiza byinshi, mbese sinabona uko nyivuga gusa ni ubuzima bwanjye niko njya mvuga nkanabibwira bagenzi banjye.
Nanasabye ko umunsi nzapfa bazanshyiraho banderole y’umweru n’umukara kuko APR FC imba ku mutima, aho yakiniye hose mba mpari, umukoresha wanjye arabizi ampa uruhushya ati jya ugenda rwose.”
Medication information for patients. What side effects?
get prednisolone
Actual information about medicine. Get here.
ciprofloxacin generic brand
prasugrel bnf
diltiazem dosage